Gambia: Barasaba ko itegeko rihana abakata ibice by’igitsina cy’abakobwa n’abagore rivaho

Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu.

Muri uwo mwaka wa 2015 n’ubundi, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yatoye ku nshuro ya mbere itegeko ribuza iyo migenzo gukata imyanya ndangagitsina y’abagore n’abakobwa, ndetse hateganywa ko umuntu uzafatwa akora uwo mugenzo azahanishwa igifungo cy’imyaka itatu muri gereza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko uwo mugenzo wa ‘excision’ ukorwa hakatwa igice kigize imyanya ndangagitsina ku bantu b’igitsina gore, kandi bidaturutse ku mpamvu z’uburwayi.

Ibyo rero ngo ni ukubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bikorerwa abakobwa n’abagore muri Gambia, kuko UNICEF yemeza ko ku Isi hari abagore n’abakobwa bagera kuri Miliyoni 200 bakorewe iryo hohoterwa.

Muri Gambia, 76% by’abagore n’abakobwa b’Abanya-Gambia, bafite imyaka hagati ya 15-49 bakorewe iryo hohoterwa, mu gihe abarikorewe bari hagati y’imyaka 15-19 bo ari 75%.

Nubwo itegeko ribuza uwo mugenzo ryari rihari guhera mu 2015, ariko hagati ya 2018 na 2021, dosiye imwe gusa ijyanye n’iryo hohoterwa ni yo yagejejwe imbere y’urukiko, ariko urubanza ntirwigeze rusomwa ndetse n’ibihano ntibyatangajwe nk’uko byatangajwe na UNICEF muri raporo yasohoye mu 2021.

TV5 Monde yatangaje ko icyatumye impaka zongera kubyuka kubera iryo tegeko rihana abakora uwo mugenzo wo gukeba abagore n’abakobwa, ari dosiye y’abagore batatu, bahanishijwe gutanga amande y’Ibihumbi cumi na bitanu by’Amafaranga yo muri Gambia, (15 000 dalasis), ni ukuvuga hafi Amayero magana abiri (200 euros).

Nyuma y’iyo dosiye, Inama nkuru y’idini ya Islam yahise itangaza icyitwa ‘fatwa’ kimeze nk’itangazo, yemeza ko uwo mugenzo wo gukeba abagore n’abakobwa (circoncision féminine) wemewe mu idini ya Islam , kandi ari umuco waturutse ku bakurambere, ukaba na kimwe mu biranga Islam.

Nyuma y’imyaka icyenda yari ishize, iryo tegeko rihana abakora uwo mugenzo wo gukeba abagore n’abakobwa ritowe, ubu Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia, irimo iriga ku mushinga wo kurikuraho, kugira ngo abakora uwo mugenzo ntibakomeze gufatwa nk’abica amategeko ngo babe banahanwa.

Umushinga w’itegeko usaba ko uwo mugenzo wo gukeba abagore n’abakobwa wakongera kwemerwa n’amategeko muri Gambia, washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku mugaragaro na Depite Almameh Gibba. Ku itariki 4 Werurwe 2023, ukaba warizweho n’Inteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu mwaka ushize wa 2023, wongera kwigwaho ku wa mbere tariki ya 18 Werurwe 2024.

Ubwo busabe bwo gukuraho itegeko rihana abakora ‘excision’ bikozwe na bamwe mu banyamadini bavuga ko ari umuco, byamaganywe n’abashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore.

Imiryango itari iya Leta ikomeza gusaba Guverinoma ya Gambia kutava ku izima ngo yemere ko iryo tegeko ribuza uwo mugenzo ryari ryatowe mu 2015 rivaho. Umuryango w’Abibumbye ONU na wo uhamagarira abategetsi ba Gambia, guhagarika uwo mushinga w’itegeko ushaka ko iryo rigeko ribuza ‘excision’ rikurwaho, kuko ari ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa riteye ubwoba.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia, Seedy Njie, yagize ati “Nk’abantu bafite inshingano, tuzakomeza gukurikirana ku buryo iryo vugurura ry’itegeko ryasabwe, ritazatambuka”.

Gusa yakomeje asaba ko ibyo gukurikirana mu nkiko abafashwe bakora uwo mugenzo wo gukeba abagore n’abakobwa byaba bisubitswe mu gihe hakibanza gukorwa ubukangurambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka