G20 iteraniye i Cannes mu Bufaransa

Abayobozi b’ibihugu 20 bikize kw’isi kurusha ibindi (G20) kuri uyu wa kane bateraniye mu gihugu cy’Ubufaransa ahitwa Cannes mu nama izamara iminsi ibiri. Mu byabahuje harimo kuvuga ku bukungu bw’isi ndetse no kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bahuriyeho.

Mu ngingo nyamukuru zo kwigwaho muri iyi nama hari ikibazo cy’ubukungu bw’igihugu cy’Ubugiriki, ifaranga rikoresha mu burayi (euro) ridahagaze neza muri iki gihe, ubushomeri no gutanga akazi, amadevise n’uburyo bwo gufasha ibihugu kikennye kwiteza imbere.

Mu kiganiro yagiranye na televisiyo yo mu bufaransa France 24, perezida w’Ubufarnsa, Nicolas Sarkozy, yatangaje ko kugirango ibyo bashaka babigereho hakenewe ubuyobozi (leadership) bwa perezida Obama no kubona ibintu kimwe kugira ngo babashe gufasha isi gutera imbere, no kubona umutuzo.

Muri iki kiganiro Barack Obama we yavuze ko ikibazo cyihutirwa kurusha ibindi ari icy’ubukungu budahagaze neza mu bihugu by’iburayi.

Aba baperezida biyemeje gutanga umusanzu wabo ndetse no gusaba abandi bari kumwe muri G20 kubigiramo uruhare kugira ngo ibi bibazo byose byabahuje bibonerwe umuti kandi n’ingamba ziza gufatwa zizabashe gushyirwa mu bikorwa.
Ubushinwa bwemeye gutera inkunga ibihugu by’uburayi kugira ngo bishobore guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bwabo bucumbagira.

Ibihugu 20 byibumbiye mu muryango wa G20 ni Afurika y’epfo, Ubudage, Arabiya Saoudite, Argentine, Austaraliya, Brezil, Canada, Ubushinwa, Koreya y’amajyepfo, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubuhinde, Indoneziya, Ubutaliyani, Ubuyapani, Mexique, Ubwongereza, Uburusiya na Turukiya.

Muri iyi nama hatumiwe ibindi bihugu nka Esipanye, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Etiyopiya, la Guinée équatoriale na Singapour.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka