Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania azibukirwa ku ki?

Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.

Mwinyi yitabye Imana azize indwara ya cancer akaba yatabrutse afite imyaka 98
Mwinyi yitabye Imana azize indwara ya cancer akaba yatabrutse afite imyaka 98

Perezida Samia Suluhu Hassan, yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko Mwinyi yitabye Imana, asobanura ko yaguye mu bitaro i Dar es Salaam, azize kanseri y’ibihaha.

Uburwayi bwa kanseri yatangiye kubwivuza kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho yajyanywe kuvurizwa mu bitaro by’i Londres mu Bwongereza, nyuma aza kugarurwa kuvurirwa muri Tanzania.

Mwinyi yitabye Imana afite imyaka 98 y’amavuko. Yabaye Perezida wa Tanzania imyaka icumi, kuva mu 1985 kugera mu 1995.

Mwinyi yashakanye na Siti Mwinyi mu 1960, yabyaye abana 12 harimo abakobwa batandatu n’abahungu batandatu.

Asize umurage ko yavuguruye cyane Tanzania, ayikura muri politiki za Gisosiyaliste, ayinjiza muri politiki y’ubukungu bw’amasoko afunguye, yisanzuye, agendera ku mahame yo gupiganwa.

Yakuyeho imbogamizi zariho zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, yemerera n’abikorera ku giti cyabo kwishingira ibigo by’ubucuruzi.

Mwinyi azibukirwa ku kuba akigera ku butegetsi mu bihe bikomeye, ubwo ubukungu bw’igihugu cya Tanzania bwari bwaramanutse kandi bimaze igihe, yorohereje ibicuruzwa byatumizwaga mu mahanga kwinjira, byongera gutuma ubukungu buzamuka.

Ali Hassan Mwinyi mbere yuko aba Perezida, yabanje gukora n’indi mirimo itandukanye kuko nyuma yo kwihuza kw’icyari Tanganyika na Zanzibar bikaba Tanzania mu 1964, Mwinyi yahise agirwa ambasaderi wa Tanzania mu Misiri, nyuma ayobora Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima, iy’Umutekano w’imbere mu gihugu n’iy’Umutungo kamere.

Ali Hassan Mwinyi kandi yinjije Tanzaniya muri politiki y’amashyaka menshi. Abisigira uwamusimbuye Mwalimu Julius Nyerere, na we wari umaze imyaka 22 ari umukuru w’igihugu, n’ababakurikiye bose ari bo Benjamin Mkapa, Jakaya Kikwete, John Magufuli na Samia Suluhu Hassan, bakomereza ku bikorwa byiza byateje igihu cya Tanzania imbere. Aba baperezida bose bakaba ari abo mu ishyaka rimwe rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni bacye bageza barenza imyaka 80.Imyaka mibi ku bantu,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka by’isi.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga aribo benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.Siko bible ivuga.

kirenga yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka