Yarambiwe n’ibitangaza FDLR ihora ibizeza ntibigire icyo bitanga

Nyuma y’imyaka 20 ari mu mashyamba ya Congo, Premier Sergent Nzabonimpa Samuel wabaga muri FDLR yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo bijejwe igihe kirekire bitagerwaho.

Uyu mugabo watahukanye n’urugo rwe muri icyi cyumweru avuga ko umutwe w’abarwanyi ba FDLR wagiye ubizeza ko uzatahuka mu Rwanda habayeho ubwumvikane bwa Leta y’uRwanda n’uwo mutwe ariko ngo amaso yaheze mu ikirere.

Ikindi uyu musirikare avuga cyamuteye kwitandukanya n’umutwe wa FDLR ngo ni uko igisirikare cyabo kimaze gutakaza intege ku buryo n’iyo umusirikare wabo akomerekeye ku rugamba abura uwamwitaho kugeza aho aborera mu nzu; ibyo byose ngo byatumye yigira inama yo gucika uwo mutwe.

Premier Sergent Mbonimpa Samuel yatahukanye n'umuryango we.
Premier Sergent Mbonimpa Samuel yatahukanye n’umuryango we.

Uyu musirikare avuga ko abakiri muri FDLR ngo benshi bifuza kuyivamo ariko ngo bakabura inzira kuko iyo abayobozi bayo bamenye ko wenda kwitandukanye nabo ngo barara baguhitanye.

Avuga ko abasirikare bose bato ngo bicajwe n’ibishuko by’abayobozi bakuru ba FDLR akenshi baba banafite inyungu muri Congo kandi batanasangira n’abo bayobora bivuga ko ngo mu bigaragara basa naho bari mu bucakara butarangira.

Premier Sergent Mbonimpa Daniel avuga ko yishimiye kongera kugera mu gihugu cye ari kumwe n’umuryango we aho avuga ko asa n’uvuye mu muriro kuko ngo aho yabaga bahora mu ntambara z’urudaca, uyu musirikare arakangurira bagenzi be kuva ku gipindi cya FDLR kuko ngo ntacyo iteze kubagezaho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka