Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rugeze kuri 80% rushyirwamo ibimenyetso ndangamateka

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, buvuga ko umushinga wo gushyira ibimenyetso ndangamateka yihariye mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ugeze ku kigero cya 80%, bukizeza abarusura bagamije kumenya umwihariko w’amateka yaho, ko mu gihe kidatinze bizajya biborohera kurushaho kuyamenya bayiboneye n’amaso.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze rwahoze ari inzu y'ubutabera izwi nka Cour d'Appel Ruhengeri
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari inzu y’ubutabera izwi nka Cour d’Appel Ruhengeri

Uru rwibutso rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri(Cour d’Appel Ruhengeri), ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 800 bakusanyijwe mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo, ubu ni mu Karere ka Gakenke, n’abari baturutse mu ma Komini ya Kigombe na Kinigi, mu gihe cya Jenoside bahungishirizwa muri iyo nzu y’ubutabera, bizezwa n’ubutegetsi bwariho kuhabarokorera.

Si ko byagenze kuko tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari Sous Perefe wa Komini Busengo, interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma yaho.

Abasura uru Rwibutso kuva mu 2022 rwatahwa ku mugaragaro, ari nabwo imibiri y’izo nzirakarengane yahashyinguwe mu cyubahiro, bakunze kugaragaza ko hari ibimenyetso byinshi byashyirwa mu bice bigize uru rwibutso, bikaba byarushaho gufasha kugaragaza amateka yarwo mu buryo bwimbitse, nk’uko bimeze ku zindi nzibutso ziri hirya no hino.

Kamatali Joseph agira ati “Dusanga hari ibigikenewe kongerwa muri uru rwibutso birimo nk’inyandiko, ibikoresho byakoreshejwe mu kwica abari bahahungiye, ibyo bari bahunganye, imyambaro se, yewe haboneka nk’amafoto akaba yashyirwamo, ku buryo abahasura basanga ibyo bimenyetso byose hari aho bibungabungiwe nk’uko no ku zindi nzibutso bimeze”.

Ibice bigize Urwibutso rw'Akarere ka Musanze byatangiye gushyirwamo ibimenyetso ndangamateka
Ibice bigize Urwibutso rw’Akarere ka Musanze byatangiye gushyirwamo ibimenyetso ndangamateka

Urubyiruko nk’abantu biganjemo abo ayo mateka yabayeho bataravuka, basanga ibyo bimenyetso byabafasha kurushaho guha uburemere ayo mateka no kuyasigasira.

Uwizeyimana Marie Chantal agira ati “Abana bavutse mu myaka ya vuba aha, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo dusuye uru rwibutso amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahahungiye tuyabwirwa mu magambo gusa, tutarebera ku ngero z’ibintu bigaragarira amaso. Ibyo bishobora gutuma bamwe baba mu rujijo abandi bagakekeranya bibaza uko ubwo bwicanyi bwakozwe. Twifuzaga rero ko ibintu byose biranga imiterere y’Urwibutso bishyirwamo, kugira ngo bitange isomo mu buryo bufatika ku barusura, barusheho guha ayo mateka uburemere kandi banabonereho isomo ryo guharanira ko atasubira ukundi”.

Twizere Rusisiro Festo, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze, avuga ko iyi gahunda bayigeze kure.

Ati “Inzira ikubiyemo ibimenyetso bigaragaza amateka y’Urwibutso rw’Akarere ka Musanze igeze ku kigero kibarirwa muri 80%. Twavugamo nk’isomero rizaba ririmo inyandiko zigaragaza imirimo yakorerwagamo mbere Jenoside itaraba, uko umugambi wa Jenoside wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa, ubuhamya bugaruka ku mibereho y’abari bahahungiye, uko bakuwe mu bice bari batuyemo, uruhare rw’abategetsi bacuze uwo mugambi n’andi makuru yose azajya afasha umuntu wese uhasura kugira ishusho y’uko byagenze”.

Twizere yizeza ko bizagera tariki 15 Mata 2024 ibyo bimenyetso byamaze gushyirwamo. Iyo tariki buri mwaka, ifatwa nk’umwihariko ku bafite ababo biciwe mu yahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri kuko aribwo bishwe.

Twizere Rusisiro Festo ukuriye IBUKA mu Karere ka Musanze
Twizere Rusisiro Festo ukuriye IBUKA mu Karere ka Musanze

Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rwihariye kuba ariyo nzu y’Ubutabera yaba mu Rwanda no ku Isi, yiciwemo abantu bari bayihungiyemo. Uyu muyobozi akizeza abarusura ko ubwo ibyo bimenyetso byose bizaba byamaze gushyirwamo, bizaba ari uburyo bwo kurushaho gufasha abarusura gusobanukirwa neza uwo mwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka