Ururimi rw’igifaransa rushobora gufasha urubyiruko guhanga udushya no kwihangira imirimo

Perezida wa Sena, Dr.Kalinda Francois Xavier yagaragaje uburyo ururimi rw’igifaransa ari ururimi rwakwifashishwa n’abatuye Isi bakagera ku bikorwa by’iterambere igihe barwifashishije bahanga udushya.

Ibi yabigarutseho tariki 20 Werurwe2024 ubwo U Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ’’La Journée internationale de la Francophonie’’.

Perezida wa Sena, Dr.Kalinda Francois Xavier avuga ko kugera ku mari ndetse no guha agaciro imico itandukanye y’ibihugu, aribyo bizafasha abaturage b’ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Francophonie guhanga udushya ndetse no kwihangira imirimo hakoreshejwe ururimi rw’igifaranga hakaba hari ibigomba gukorwa kugira ngo ibyo bigerweho.

Ati “ Imico itandukanye yo mu bihugu byacu bivuga ururimi rw’Igifaransa n’ingenzi mu gutuma abantu babaho mu buryo bwiza kandi butagira uwo buheza niyo mpamvu tugomba gushyigikira ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa muri gahunda zinyuranye haba mu muco, ikoranabuhanga, no mu bijyanye n’akazi muri rusanjye”.

Perezida wa Sena avuga ko umuryango wa Francopfonie ugomba gufasha mu bikorwa by’abaturage, gushishikariza ishoramari ndetse no kurema no guhanga udushya, imishinga ijyanye n’ubuhanzi ndetse n’ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Sena, Dr.Kalinda Francois Xavier yasobanuye ko impamvu yo kwizihiza uyu munsi ari ukwerekana akamaro ururimi rw’Igifaransa rufite mu Rwanda ndetse no gushimangira indangagaciro ziranga abagize Umuryango wa Francophonie.

Mu bitabiriye uyu munsi harimo n’urubyiruko rutandukanye rwagize umwanya mwiza wo gusangiza abandi ibitekerezo rw’ibyo rumaze kugeraho rubikesha gukoresha ururimi rw’igifaransa.
Yusufu Ntwari ni umwe mu rubyiruko akaba ariwe washinze ikigo BAG Technologies Innovation akaba amaze gufasha urubyiruko rusaga 100 kuva mu mwaka wa 2017.

Ati“Twashyizeho urubuga rwitwa Bag.org tugamije gufasha urubyiruko kuba bakora akazi bifashishije ikoranabuha kandi twabigezeho sinabura kuvuga ko gukoresha ururimi rw’igifaransa nabyo biri mubyadufashije kugera ku ntego zacu”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo yashimiye abakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuryango wa Francofonie.

Ati “ Abahanga udushya mu birebana n’uburezi n’iterambere rirambye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no mu miyoborere, mwe abakomeza kwiyungura ubumenyi bakoresheje uburyo bugezweho, ndetse no mu gokora ubushakashatsi uyu munsi nimwe wagenewe, amavugurura mu bijyanye n’imyigishirize mu gushaka ibisubizo mu bibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere gukumira akajagari mu bijyanye n’amakuru n’imwe mu mishanga dukorana namwe, ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abagabo mukomeje kugira uruhare mu bijyanye n’ubukungu, abagira uruhare kugira ngo abagore n’urubyiruko babobone imirimo, uyu munsi ni uwanyu, imishinga irebana n’ubukungu n’ubucuruzi nimwe yashyiriweho, umunsi mwiza”.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’Abavuga Igifaransa mu mwaka 1970 ubwo washingwaga, ubu ku Isi habarirwa abantu bagera muri Miliyoni 321 bavuga ururimi rw’Igifaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka