Urubyiruko rw’Abafaransa rurasaba ko abayobozi babo bagize uruhare muri Jenoside babiryozwa

Bwa mbere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, urubyiruko ruri mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa rwatangaje ko rurambiwe politiki yo kuruca ukarumira ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi b’Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda.

Mu nyandiko bashyikirije ikinyamakuru cyo mu Bufaransa La Liberation, kuri uyu wa Kane tariki 19/06/2014, urwo rubyiruko rukomoka mu mitwe ya politiki n’imiryango itandukanye rusaba kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko rurambiwe politiki ya ceceka irimo gukinwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Bati: “Paris (u Bufaransa) yashyigikiye Leta yakoze Jenoside mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agatsiko k’abanyapolitiki bava mu mashyaka anyuranye bo mu rwego rw’ikirenga bahaye umugisha manda y’imyaka 7 ya Francois Mitterrand habaho politiki yo mu ibanga yamaze kuva 1990 kugeza 1994.”

Abayobozi b’urubyiruko rw’amashayaka: abarwanya ivanguraruhu, abasosiyalisite, abademokarate, abaharanira kurengera ibidukikije, abakomunisite hamwe n’abandi batandukanye b’imiryango n’amashyaka atandukanye mu Bufaransa bavuga ko ako gatsiko k’abayobozi b’Abafaransa bateye inkunga Leta y’abakoze Jenoside bari mu cyo bise “Hutu Power” mu bya politiki, igisirikare n’ububanyi n’amahanga; nk’uko Ikinyamakuru Le Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Abo bayobozi b’ejo hazaza bashimangira ko igihugu cyabo gitungwa urutoki kuba cyarijandije muri Jenoside, Leta y’u Bufaransa ikaruca ikarumira nk’uko babivuga kugira ngo bakomeze gukingira ikibaba ibyo bikomerezwa.

Abasirikare b'Abafaransa bashijwa gufatanya n'Interahamwe kwica Abatutsi mu gice kiswe zone Turcquiose.
Abasirikare b’Abafaransa bashijwa gufatanya n’Interahamwe kwica Abatutsi mu gice kiswe zone Turcquiose.

Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda muri 2009 yanze kwemera ko igihugu cyagize uruhare muri Jenoside ariko mu mvugo ya politiki yemeye ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo utabare abari mu kaga, ku ruhande rw’u Bufaransa ngo habaye amakosa ya politiki.

“Kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ni itegeko ritayegazwa,” ni bwo butumwa abayobozi b’u Bufaransa bo mu myaka izaza bifuza kugeza ku rubyiruko rw’u Rwanda n’imiryango kuko barambiwe iyo mikorere ya bakuru babo.

Bazasura Bisesero

Nyuma y’uko Ingabo zari APR zitsinze iza Leta ya Habyarimana, u Bufaransa bwaje mu butumwa bwa gisirikare bwise “operation turquoise” bushyira ibirindiro byabo ku Kibuye na Gikongoro ariko Abatutsi bahungiye mu Bisesero nyuma yo kwirwanaho igihe kirekire basabye ingabo z’Abafaransa ko zibatabara ariko ntibagira icyo bakora.

Nk’uko bakomeza babivuga, ngo bazaza mu Bisesero gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside.

Ikigaragara ni uko mu Bufaransa hari intambwe imaze guterwa ku bijyanye na Jenoside kuko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari ku butaka bw’icyo gihugu batangiye gukurikiranwa harimo na Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kukifrance itemera ibyoyakozekoko.

Fulgence yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

babaibwire brwose wenda ubwo ari ababo babyumva , ariko erega ukuri n’ubundi ntawagutsinda, turabizi ko ari ibihangange ariko ibyo bakoze bizabahama kandi soon or later ikimwaro kizabajyaho neza neza ubundi ababigizemo uruhare babiryozwe, kandi bazapfuka basabe imbabazi imbaga yabanyarwanda nisi yose muri rusange kandi si cyera rwose

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

abafransa banze kumva ibyo babwirwaga na raporo zabashinjaga bituma umubano wabo natwe uzamo agatotsi ariko reka twizere ko ubwo bahagurukiwe n;urubyiruko rw’iwabo wenda hari icyo bizatanga

rutonde yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka