Urubyiruko rusaga ibihumbi 800 ruziyongera ku bafite imirimo itari ubuhinzi kugeza muri 2030

Imibare yavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare ku rwego rw’Isi (World Data Lab), igaragagaza ko urubyiruko mu Rwanda ruziyongeraho abarenga ibihumbi 800 hagati ya 2021 na 2030, bazaba bafite amahirwe yo gukora indi mirimo itari iy’ubuhinzi.

Biteganyijwe ko urubyiruko rukora imirimo itari ubuhinzi ruziyongera
Biteganyijwe ko urubyiruko rukora imirimo itari ubuhinzi ruziyongera

Ni imirimo yiganjemo iyo mu nzego z’ikoranabuhanga, ubwubatsi n’inganda, bikazaba ari amahirwe ku rubyiruko rwiganjemo abugarijwe n’ubushomeri.

Ibi biratangazwa mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko nibura mu myaka ine ishize, ubushomeri mu rubyiruko bwari ku kigero cya 20% na 26%, buvuye kuri 15% na 18% mbere y’icyo gihe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurushamibare ku rwego rw’Isi, Dr. Wolfganga Fengler, avuga ko urubyiruko ruziyongera mu Rwanda rufite amahirwe menshi mu mirimo y’inganda n’ubwubatsi.

Ati “U Rwanda rurimo kwiyubaka cyane mu Mijyi no mu cyaro, ku buryo urwego rw’inganda n’ikoranabuhanga ari amahirwe kuri bo, kandi kubera ko ahandi ku Isi urubyiruko rwagabanutse cyane, ariko mu Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba bararufite ruhagije, ku buryo bahawe ikoranabuhanga ntibyababuza gukora, kuko si uko ari abahanga cyane mu ikoranabuhanga, ariko mu kuribyaza amahirwe ugakorera amafaranga, gusa ugomba kuba ubifite telefone.”

Nubwo bivugwa bityo ariko, bamwe mu rubyiruko biganjemo abize ibijyanye n’ikoranabuhanga baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko iyo barangije amashuri yabo, bahura n’imbogamizi zo kubona akazi, kubera ko aho bagashatse babasaba uburambe mu kazi, nyamara aribwo bakirangiza ishuri.

Dr Joan wa Banki y'Isi (ibumoso), aganita na Peter Malinga wa AfDB
Dr Joan wa Banki y’Isi (ibumoso), aganita na Peter Malinga wa AfDB

Etienne Micomyiza ni umwe mu banyeshuri barangije muri IPRC Kigali, avuga ko imbogamizi za mbere bahura na zo, ari uko abakoresha badaha icyizere abanyeshuri barangije ishuri.

Ati “Usanga akenshi iyo basabye uburambe mu kintu runaka bigorana, kandi hari akazi kadafite abagakora, ikibazo kikaba ngo ufite uburambe bungana iki muri kano kazi ? Twumva icyakorwa ari uko nka Minisiteri zibifitiye ubushobozi, zazegera ibigo bakabaganiriza, bakabereka ko abanyeshuri basohora baba babonye impamyabushobozi y’ibyo bize, bakabagirira icyizere.”

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kongerera ubushobozi abakozi muRwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Amos Mfitundinda, avuga ko kutagira ubumenyingiro buhagije ari kimwe mu bikoma mu nkokora abarangije ishuri ku isoko ry’umurimo.

Ati “Hashobora kuba bamwe bagiye mu mashuri, ariko batarakuyemo ubumenyingiro, bigatuma iyo bagiye ku isoko ry’umurimo bidashoboka kugira ngo babone akazi byihuse. Ikindi ni rwa rubyiruko rutagiye no mu mashuri, isoko ry’akazi rishaka abantu bafite ubumenyi, niba nta bumenyi bafite, iyo ni imbogamizi.”

Mu myaka itandatu iri imbere umugabane wa Afurika uzaba uyoboye Isi mu kugira urubyiruko rwinshi
Mu myaka itandatu iri imbere umugabane wa Afurika uzaba uyoboye Isi mu kugira urubyiruko rwinshi

Nubwo bamwe mu rubyiruko rwiganjemo urw’abarangije ishuri, ariko hari barwiyemezamirimo biganjemo abafite inganda, bavuga ko bakoresha abakozi benshi b’urubyiruko kubera ko ari bo batanga umusaruro ugereranyije n’abandi, kuko baba bagifite imbaraga kubera baba bagifite imyaka micye.

Muri Afurika habarirwa urubyiruko rugera kuri 52% rufite imirimo, kandi abenshi muri bo bakaba bakora akazi gaciriritse, kiganjemo imirimo y’ubuhinzi nabwo budakorwa kinyamwuga, bigaterwa n’uko abenshi muri bo batagize amahirwe yo kwiga ngo barangize n’abandi batigeze biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka