Urubyiruko ruracyabangamiwe no kubona igishoro cyazamura imishinga yarwo

Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, rugaragaza ko hari ibitekerezo byinshi byabyazwamo imishinga inyuranye, yagira uruhare mu gusubiza byinshi mu bibazo biri ku isoko ry’umurimo, ariko rukerekana ko rukibangamiwe n’uko rutabona uko ruyishyira mu bikorwa mu buryo bwagutse, bitewe no kutabona amikoro ahagije kuri bamwe.

Aha Uwimbabazi arerekana uko akoresha iyo mashini mu gutunganya ibisigazwa by'ibihingwa bikavamo amakara
Aha Uwimbabazi arerekana uko akoresha iyo mashini mu gutunganya ibisigazwa by’ibihingwa bikavamo amakara

Mu imurikabikorwa ry’imishinga yavumbuwe n’urubyiruko rwiga muri IPRC Musanze, ryabereye ku cyicaro cyaryo ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, uru rubyiruko rwagaragaje ko rufite inyota yo guhabwa ubwunganizi mu birebana n’ishoramari, ryatuma iyo mishinga yabo irushaho kugira ireme, bityo bikaba byagirira n’abandi benshi akamaro.

Dusabimana Eric, ni umunyeshuri wavumbuye uburyo bwo kwifashisha ibitiritiri by’ibigori, ibishoboshogo by’ibishyimbo, imizi y’ibimera, amababi n’ibindi bisigazwa byumye bikomoka ku bihingwa, akabivangavangira mu mashini yabugenewe, akabibyazamo amakara yo gutekesha ibiribwa.

Avuga ko uyu mushinga we, yawutekereje mu rwego rwo gushakisha igisubizo, cy’uburyo yagabanya ingaruka zikomoka ku kibazo cy’iyangirika ry’ikirere, yifashishije ibicanwa bitangiza ikirere.

Agira ati “Ikirere cyacu kirangirika biturutse ku bwiyongere bw’inganda usanga zitumura ibyotsi, hakaba n’abirirwa bangiza amashyamba batema ibiti byifashishwa mu bwubatsi n’ibicanwa, bagasiga icyuho cy’ahakabaye hava umwuka mwiza abantu bahumeka. Ni ho nakuye igitekerezo cyo kujya negeranya ibisigazwa by’ibihingwa, mvanga n’amazi nkoresheje imashini, bigahinduka ibicanwa abantu bakwifashisha, ntibyangize ikirere, ariko kandi bikanarinda ibyo bisigazwa biva ku bihingwa, guhora binyanyagiye mu ngarani zo hirya no hino”.

Urubyiruko rusanga haramutse hongewe ishoramari mu mishinga yarwo rwagera kuri byinshi
Urubyiruko rusanga haramutse hongewe ishoramari mu mishinga yarwo rwagera kuri byinshi

Mu gukora aya makara, imashini Dusabimana yifashisha, ni iyo yabashije kwikorera we ubwe, aho ifite ubushobozi bwo gutunganya ikiro kimwe cy’amakara mu gihe kitarenga iminota ine.

Icyakora agaragaza ko hari urubyiruko bagenzi be, usanga bicaranye ibitekerezo by’imishinga inyuranye, ishobora no guha benshi akazi, kandi yanakemura bimwe mu bibazo bikigaragara, ariko bakaba bakigowe n’uburyo bwo gushyira iyo mishinga mu bikorwa, bitewe n’amikoro macye.

Agira ati “Dukunze guhura n’imbogamizi z’aho twakura intangiriro y’ubushobozi, budufasha gushyira iyo mishinga mu bikorwa. Urugero nkanjye niba narakoze iyi mashini nkoresha mu gutunganya aya makara, ikaba ifite nk’ubushobozi bwo gutunganya nk’ibiro bitanu by’amakara mu gihe cy’iminota nka 20; haramutse habonetse nk’ubushobozi bwo gukora imashini yagutse, itunganya amakara menshi mu gihe gito, byaha benshi akazi, ndetse n’ingano y’amakara ikiyongera”.

Berekanye uburyo bavumbuye bwo kwifashisha amahuhezi mu kuhira ingemwe z'ibihingwa
Berekanye uburyo bavumbuye bwo kwifashisha amahuhezi mu kuhira ingemwe z’ibihingwa

Niyomugabo Albert, na we ni umunyeshuri wavumbuye umushinga wo kuhira ingemwe z’ibihingwa, yifashishije amahuhezi y’amazi. Uyu ntanyuranya na mugenzi we, ku cyifuzo cy’uko urubyiruko rukwiye kunganirwa mu buryo bw’ishoramari, rizamura imishinga ruba rwavumbuye.

Agira ati: “Dukeneye abashoramari badufasha gushyigikira imishinga yacu, kuko aribwo byatwongerera ubushobozi bwo kuyikora neza, ikabyara inyungu. Ibyo kubigeraho, birasaba Leta kubigiramo uruhare, igashyira imbaraga mu guhuza urubyiruko n’abo bashoramari; cyangwa se yo ubwayo igashora amafaranga mu gushyigikira umubare munini w’urubyiruko rufite imishinga ishingiye ku dushya, bikabasha gufasha umuryango nyarwanda”.

Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze, asobanura ko iri murikabikorwa, ari n’urubuga abakoresha bo mu nzego zinyuranye, babasha kurambagirizamo imishinga ifatika, yakemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Abanyeshuri babashije kumurika imishinga itandukanye bivumburiye bagendeye ku byo bigiye ahangaha, yaba ijyanye n’ubuhinzi bukorwa mu buryo buteye imbere, ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa cyangwa telefoni mu guhanga udushya dusubiza ibibazo bimwe na bimwe bigaragara. Uyu uba ari umwanya wo gufungurira urubyiruko amarembo, yaba ku bikorera, inzego za Leta, kugira ngo bashingire kuri ibyo bikorwa, banamenye ko bashoboye, babe banabiheraho babishoramo imari, urubyiruko rubyubakireho rutera imbere”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Musabyimana, ahamagararira urubyiruko kwitabira kubyaza umusaruro gahunda zinyuranye Leta yashyizeho, zituma urubyiruko rwiteza imbere.

Yagize ati “Guha urubyiruko ubumenyi no kububakira ubushobozi bwo kumva ahari ibibazo no kumenya uko babikemura, bikagirira igihugu akamaro. Ni yo mpamvu nakwibutsa urubyiruko, kwitabira gukoresha amahirwe arufunguriye mu buhinzi, ubworozi Leta yagiye ishyiraho, binyuze mu mishinga inyuranye, ndetse n’ibigega birimo nka BDF, kugira ngo birufashe kuba babona igishoro kirufasha gushyira mu bikorwa imishinga nk’iyi myiza, baba baratekereje ko yababera imbarutso y’imirimo ibyara inyungu”.

Iri murikabikorwa rikozwe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka