Urubyiruko 600 rwitabiriwe “Kwibohora 20” rurasabwa kutaba ibikoresho by’umwanzi

Urubyiruko 600 rwavuye mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru na tumwe two mu Burengerazuba rwitabiriwe ibiganiro by’iminsi itatu byiswe “kwibohora 20” rurasabwa kutaba ibikoresho by’abantu bashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no gusenya ibyiza byagezweho.

Ibi babisabwe mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba gisivile na gisirikare nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/06/2014.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro "Kwibohira 20" rwakoze umuganda.
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro "Kwibohira 20" rwakoze umuganda.

Uyu muganda ngarukakwezi wanitabiriwe n’abaturage bo muri uwo murenge n’indi mirenge bihana imbibi wibanze ku gucukura imirwanyasuri ku mabanga y’umusozi wa Mugombwa uherereye mu Kagali ka Mbizi mu Murenge wa Kimonyi.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’umukuru w’ingabo muri ako karere bagejeje ku mbaga nini yitabiriye umuganda, bagarutse ku mutekano muke wagaragaye muri ako karere, basaba abaturage muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru ku gihe.

Urubyiruko 600 rwavuye mu turere tw'Intara y'Amajyaruguru na tumwe two mu Burengerazuba rwakoze umuganda mu karere ka Musanze.
Urubyiruko 600 rwavuye mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru na tumwe two mu Burengerazuba rwakoze umuganda mu karere ka Musanze.

Urwo rubyiruko rwibukijwe ko abafite imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano bakoresha urubyiruko kuko rushukika vuba, bityo rurasabwa kudaha umwanya abo bantu kugira ngo batazabagira ibikoresho byabo.

Mu byishimo byinshi, abo basore n’inkumi bijeje abayobozi ko bahisemo kubaka igihugu cyabo, nta mwanya baha abantu bose bashaka kubasubiza inyuma. Nk’uko bigaragara ku mpuzankano bambaye “Twahisemo”, urubyiruko rwemeza ko rwahisemo neza kuko rwahisemo kuba umwe.

Nyuma y'umuganda habaye ibiganiro.
Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation, Dr. Solange Akiba, asobanura ko bahisemo iyo nsangamatsiko bashingiye ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu yatanze ubwo Abanyarwanda bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Ati: “Ijambo rwose twahisemo rigaragaraza ko twateye intambwe yo kwiyemeza kugira ngo ejo hazaza h’Umunyarwanda habe heza tubigizemo uruhare twese.”

Nyuma y'umuganda rusange uru rubyiruko rwakoreye mu karere ka Musanze, rwiyemeje kubungabunga ibyiza u Rwanda rugezeho.
Nyuma y’umuganda rusange uru rubyiruko rwakoreye mu karere ka Musanze, rwiyemeje kubungabunga ibyiza u Rwanda rugezeho.

Iyi nsanganyamatsiko “Twahisemo” ikubiyemo ingingo eshatu: Kumurikira Abanyarwanda ibyo babakorera, Kuba bamwe no gutekereza cyane cyangwa kureba kure. Mu minsi itatu bamaze muri ibi biganiro bibategurira ibirori byo kwibohora, basobanuriwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imbaraga zacu nk’urubyiruko zifitiye igihugu akamaro aho kugirango tuzishore mubidusenya ahubwo tuzishyire hamwe maze tuzikoreshe mukwiteza imbere twamagana abanzi tunabereka ko nta mwanya bakwiye mu gihugu cyacu.

Michelle yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka