UN irahugura abagize komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Binyujijye mu gashami kawo gashinzwe uburenganzira bwa muntu, umuryango w’abibumbye (UN) wahuguye abakozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Aya mahugurwa agamije kongerera komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ubumenyi mu gukurikirana no kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ; nk’uko byasobanuwe na Mburu Criss, umujyanama mu gashami ku burenganzira bwa muntu ka UN mu Rwanda ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri abera mu karere ka Muhanga tariki 18/06/2014.

Ku bijyanye no kuba hari icyo umuryango w’abibumbye waba unenga ku mikorere ya komisiyo y’u Rwanda, Mburu avuga ko hari byinshi iyi komisiyo imaze kugeraho ku buryo hari icyizere cyo kubasha kwigisha n’ibindi byiciro, mu mashuri, inzego za Leta, izishinzwe umutekano, n’abandi bose bafite aho bahuriye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mburu avuga ko inyigisho z’uburenganzira bwa muntu zifasha abaturage gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo ndetse n’ubwa bagenzi babo.

Criss Muru, ufite micro, na perezidante wa komisiyo y'uburenganzira bwa muntu y'u Rwanda batangiza amahugurwa y'iminsi ibiri ku bakozi ba komisiyo.
Criss Muru, ufite micro, na perezidante wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’u Rwanda batangiza amahugurwa y’iminsi ibiri ku bakozi ba komisiyo.

Mu byo Mburu ashimira komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’u Rwanda harimo ko yabashije kwigisha ibyiciro byinshi by’abarebana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati «mu myaka itatu maze nkorana ku buryo bwa hafi n’iyi komisiyo nabonye ko yabashije kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri rusange, uko habayeho kurinda uburenganzira bw’abana n’abagore, ariko inzira iracyari ndende ari nayo mpamvu dushaka gukomeza gutanga ubumenyi bwisumbuyeho kugirango babashe kugera ku byiciro byinshi».

Kuba hari ibyiciro by’Abanyarwanda bituye mu byaro, ni irindi somo komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igomba gutegura no kureba uko yaryigisha bene aba kuko ngo na bo uburenganzira burabareba kuko baba babukeneye kandi babugomba abandi.

Ku ruhande rwa komisiyo y’igihugu y’uburenganira bwa Muntu, Mme Nirere Madeleine uyoboye komisiyo, avuga ko n’ubwo hari byinshi byakozwe ari ngombwa gukomeza kwigisha kugirango hatagira uhungabanyirizwa uburenganzira yaba abizi cyangwa atabizi.

Abakozi ba komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu bakurikira amahugurwa.
Abakozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bakurikira amahugurwa.

Umuyobozi wa komisiyo avuga ko hakigaragara abaturage bahuzagurika mu kugaragaza akarengane kabo no guharanira uburenganzira bwabo, aho nko mu bijyanye n’amakimbirane, ugisanga abaturage basimbuka inzego bakajya kubariza ibibazo byabo hejuru.
Mme Nirere ariko avuga ko byagabanyutse ugereranyije n’imyaka ishize, ati « ukurikije ibibazo byagezwaga kuri Perezida wa Repuburika ageze mu turere ubu usanga byaraganyutse cyane».

Mu rwago rwo kwegereza ibikorwa byayo abaturage, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ifite ba komiseri bashinzwe uturere, aho buri mukomiseri ashinzwe uturere dutanu akagira n’abakozi batatu bamufasha bashinzwe uturere barimo ushinzwe kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu, na babiri bashinzwe kurinda ubwo burenganzira.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uburenganzira bwikiremwa muntu burazwi mu rwanda, ibi nukudushakiraho akazi rwose, umuturage w’umunyarwanda azi ibyo agomba gukora nibyo agombwa gukorerwa iyo atabikorewe amenya nuwo agomba kubibaza, akamenyo uko agomba kwitwara kuri mugenzi we, ni uburenganzira amufiteho bunahohotewe aho yabibariza.

karekezi yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka