Umwana wari waburiye mu isengesho mu Ruhango yabonetse

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Mugiraneza Chrysanthe na Dusabe Francine, nyuma y’igihe kinini barabuze umwana wabo Agwaneza Honoré bakunze kwita Dudu wabonetse taliki 19/10/2013 kwa Nyirasenge mu Murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwana yari yabuze tariki 06/10/2013 ubwo yari yajyanye n’umuryango we mu isengesho ryo kwa Yezu Nyirimuhwe riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu karere ka Ruhango.

Umuryango w’uyu mwana uvuga ko nyirasenge ndetse n’umuryango we, ngo bari bagiye gusura iwabo wa Dudu, batashye bageze mu rugo bamusanga mu rugo rwabo ku Kimihura mu mujyi wa Kigali ananiwe cyane, ashonje asa nabi imyenda yari yambaye yarahinduye ibara bahita bamukorera ibyo ababyeyi bamukorera.

Bitewe n’ubumuga bwo mu mutwe uyu mwana abana nabwo, ntibyoroheye ababyeyi be kumenya ibyamubayeho. Gusa ngo yashoboye kubereka aho yakubiswe mu bitugu kugeza ubu bakaba baramujyanye kwa muganga ngo yitabweho.

Agwaneza Honoré w'imyaka 16 yabonetse yarakubiswe mu bitugu.
Agwaneza Honoré w’imyaka 16 yabonetse yarakubiswe mu bitugu.

Ise umubyara asaba Abanyarwanda kujya bashishoza ku muntu wese batazi bakamukorera ibyo bifuza ko nabo babakorera.

Uyu mugabo se wa Dudu agira ati “ni ibyishimo bidasanzwe, abavandimwe inshuti twahuriye muri urwo rugo dushimira Imana. Ubu twamujyanye kwa muganga ngo badufashe kumukurikirana cyane ko hari aho avuga ko bamukubise mu bitugu”.

Akomeza agira ati “kugeza ubu umuryango wanjye urashimira abantu bose bagize uruhare mu kudufasha gushaka uwo mwana harimo itangazamakuru rikoresha radio ryatumye abatuye mu Rwanda benshi babyumva ndetse cyane cyane itangazamakuru rikoresha internet ryadufashije Kigali Today ryatumye n’abo ku yindi migabane y’isi batuzi baduha ibitekerezo byadufashije ku mushaka, abatuye mu murenge wa Ruhango no mu nkengero zawo, police y’igihugu, ndetse n’abo mu tundi turere tw’igihugu imigisha y’Imana ibahundagareho”.

Icyashimishije cyane uyu muryango, ngo n’uko bahamagawe n’abantu benshi bo ku migabane y’Uburayi n’ahandi babihanganisha bababwira ko ibyo kubura umwana wabo babibonye kuri www.kigalitoday.com.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukurikije ibyakorewe uyu mwana byari ngombwa ko bashakisha bivuye inyuma abo bagome bagashyikirizwa ubtabera

bimenyimana Alexandre yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka