Umutekano wa Congo wahungabanyije abakora ubucyerarugendo muri Rubavu

Bamwe mu bafite amahoteli mu karere ka Rubavu bavuga ko umubare w’abazaga kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka wagabanutse bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Hotel Palm iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ngo isanzwe yakira abacyerarugendo benshi bavuye hanze y’u Rwanda ariko abenshi bari barasabye imyanya bagiye babisubika kubera ibibazo by’umutekano mucye i Goma.

Jamira Hamud wubatse amacumbi na restaurent ku nkengero za Kivu avuga ko abacyerarugendo basura aho akorera bagabanutse kugera kuri 5%, akavuga ko abenshi bagabanutse bari abava Goma abandi bari abava mu bihungu by’i Burayi.

Jamira arahamagarira Abanyarwanda kutarebera ko ubucyerarugendo bukorwa n’abanyamahanga ahubwo abanyarwanda bacyeneye kuruhuka no kurangiza umwaka neza bafite aho kuruhukira.

Akarere ka Rubavu kari mu mu turere dufite amahotel menshi mu Rwanda kuko ku nkengero z’ikiyaga za Kivu hari kubakwa amahoteli mashya arenga 5 asanga andi arenga 10 asanzwe akora neza.

Ba mukerarugendo babaye bacye ku Gisenyi muri iyi minsi mikuru.
Ba mukerarugendo babaye bacye ku Gisenyi muri iyi minsi mikuru.

Mu minsi mikuru abanyamahanga ngo bazaga mu mujyi wa Gisenyi ari benshi barimo Abanyecongo bakurikira umucanga uri Rubavu utaboneka Goma, ariko kubera ibikorwa by’umutekano mucye ubarizwa Congo watumye bamwe mu bahatuye bahunga abandi bituma batizihiza iminsi mikuru uko bisanzwe.

Impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda bageze kuri 2554

Kuva tariki 16/12/2012 ubwo Abanyekongo bongeye guhungira mu Rwanda , inkambi ya Nkamira imaze kwakira impunzi 2554.

Impunzi zihungura mu Rwanda inyinshi ziva muduce twa Masisi ahitwa Mushaki, Nyamitaba, Kareba bavuga ko zihohoterwa n’ingabo za Congo hamwe n’abarwanyi b’umutwe wa Nyatura.

Umwe mumpunzi witwa Furah avuga ko bakomeje guhohoterwa nyamara bamwe mu bashinzwe kuvuganira abaturage ntacyo babivugaho.

U Rwanda rwakira impunzi zikajyanwa mu nkambi ya Nkamira ndetse ngo inyinshi zibanza guca kwa muganga kubera ibibazo by’ihungabana bahura nabyo bakurwa mu byabo.

Mu rwego rwo kugabanya impunzi mu nkambi ya Nkamira, impunzi 135 zimaze kujyanwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka