Umukaporari wo muri FDLR yatahukanye n’umuryango we

Kaporari Habyarimana Etienne wo muri FDLR yageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuwa 27/12/2012 ahungukanye n’umugore we n’umwana.

Uyu musirikare avuga ko kugera mu Rwanda kwe bimushimishije cyane ngo kuko yari ahangayikishijwe n’ubuzima bubi bw’ishyamba aho bahora mu mirwano ya buri munsi bahanganye n’imitwe yitwaje itwaro irwanira muri Congo cyane cyane umutwe witwa Rahiya Mutomboki kuko ngo uhora uhanganye na FDLR.

Avuga ko kuva muri FDLR ari nko kuva mu itanura ry’umuriro kuko ngo n’abayisigayemo abenshi bifuza gutahuka ariko bakabura inzira kubera ubuyobozi bwa FDLR bubabuza gutahuka.

Habyarimana avuga ko avuye muri zone ya Warungu aho asize abandi benshi gusa yabifurije gutahuka kuko asanga kuva aho barwaniye ari nta nyungu n’imwe bigeze babibonamo usibye kuhasiga ubuzima.

Ngo abahangayitse cyane ni abasirikare bato kuko aribo birirwa mu ntambara zitandukanye zaba izo gushaka ibibatunga byose biboneka ari uko habayeho imirwano abenshi bakahasiga ubuzima.

Ni muri urwo rwego ashishikariza bagenzi be gushaka uburyo bacika abayobozi ba FDLR bakagaruka mu gihugu cyabo kuko abatahutse bose yasanze ari bazima bitandukanye n’ibyo bababeshya ngo bafatwa nabi cyangwa bakicwa.

Habyarimana atangaza ko kuba yaratinze gutahuka mu Rwanda ari ukubera ko yari ataramenya amakuru ku birebana n’u Rwanda kuko ngo bahoraga babwibwa ko utahutse wese agirirwa nabi.

Ngo kuva aho yaboneye radiyo akumva amakuru y’abagenzi be batahutse nawe yahise afata ingamba zo gusha ka uko acika umutwe wa FDLR yabarizwagamo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka