Umuganda ni urugero rutoza abato gukunda igihugu –Dr Mukamusoni

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora ushinzwe Amasomo, Dr Dariya Mukamusoni, yemeza ko umuganda rusange ari urugero rwiza rutoza abakiri bato gukunda igihugu no kugikorera, bityo urubyiruko rukaba rusabwa kuwitabira.

Mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2013, abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza ya Kibogora bakoze ibikorwa by’isuku ahakikije kaminuza birimo gusibura umuferege ku muhanda unyura kuri iyi kaminuza ndetse no kuvanaho ibigunda byari hafi y’uwo muhanda w’igitaka.

Dr Dariya Mukamusoni avuga ko uyu muganda wari ufite umwihariko wo gukangurira abanyeshuri b’iyi Kaminuza imaze igihe gito itangiye mu karere ka Nyamasheke, kugira umuco wo gukora umuganda rusange nka kimwe mu bikorwa bigaragaza guhuza imbaraga zo kubaka igihugu ndetse no kwimakaza ubusabane mu bantu.

Abanyeshuri n'abakozi ba Kaminuza ya Kibogora, bo umuganda bawuhariye gukora ibikorwa by'isuku ahakikije kaminuza.
Abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza ya Kibogora, bo umuganda bawuhariye gukora ibikorwa by’isuku ahakikije kaminuza.

Ikindi kandi ngo ni ukwereka abaturage bakikije iyi Kaminuza ya Kibogora ko uretse ibijyanye n’ubwenge bwo mu bitabo, abagize umuryango mugari w’iyi kaminuza na bo ari abaturage bashobora gufatanya n’abandi mu bikorwa no muri gahunda zitandukanye za Leta zigamije ineza y’abaturage kandi bigira impinduka nziza mu buzima bwabo.

Dr Mukamusoni agaragaza ko Abanyarwanda bakwiriye kurandura imyumvire ivuga ko abantu bize bagomba gukoresha ubwenge bwo mu mitwe gusa ahubwo ko n’ibikorwa by’imbaraga z’amaboko bishoboka kandi bigatanga umusaruro ku baturage no ku gihugu muri rusange.

Bamwe mu bakozi n'abanyeshuri ba kaminuza ya Kibogora mu muganda usoza ukwezi k'Ugushyingo.
Bamwe mu bakozi n’abanyeshuri ba kaminuza ya Kibogora mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo.

Kuri kaminuza nk’iyi iri mu gice cy’icyaro, ibi bikorwa by’umuganda bishobora kuba urugero rwiza no ku baturage bayikikije kuko barushaho kubona ko umuganda ufite agaciro mu buzima bw’Umunyarwanda uwo ari we wese no ku gihugu muri rusange ku buryo buri muntu wese asabwa kuwitabira no kuwuha agaciro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuganda narinziko buriwese awuzi kuko arigikorwa gikemura ikibazo vuba kandi bidatwaye amafaranga.Abantu tuwumenyereye twajya dufasha abantu batishoboye vuba kandineza.

Kamari jean yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka