Uko Perezida Kagame yajyaga asura u Rwanda akahigira uko yazanarubohora

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye ko bimwe mu byatumye arushaho kugira ishyaka ryo kubohora u Rwanda, abikomora ku kuba yaratemberaga mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, akanasura ahantu hatandukanye harimo na Huye ahari hatuye Nyirasenge.

Perezida Kagame avuga ko yajyaga asura u Rwanda agatembera mu bice bitanduanye bya Kigali n’amaguru, ndetse agatega imodoka yerekeza muri Huye n’urugendo rutoroshye, kuko imihanda yari itarajyamo kaburimbo, ku buryo yageraga i Huye umutwe wuzuye ivumbi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame avuga ko yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi mu Gihugu cya Uganda, ariko akajya abona iwabo amafoto agaragaza ko umuryango we ukiri mu Rwanda wari ukomeye by’icyo gihe, agakunda kwibaza no kubaza ababyeyi impamvu babayeho muri ubwo buzima kandi abona bari bakomeye.

Avuga ko ku myaka 11 atangiye kuba ingimbi ari bwo umubyeyi we yamubwiye byose uko byagenze akibaza amaherezo yabyo bikamuyobera, ariko akajya kwikinira n’abandi bana kuko yari ataragira icyo abona yabikoraho, ariko uko yakuraga ngo ntiyigeze yibagirwa iyo shusho.

Agira ati “Iyo shusho ntabwo yigenze imva mu mutwe nkibaza uko twari tumeze neza mu Gihugu kimwe n’abo twabanaga aho ngakeka ko bari bameze neza, ariko ntibari banatekanye bari mu gihugu cyabo, ibyo rero bigatuma umuntu akomeza kwibaza impamvu ari twe byabaho, aho na ho hagiye havamo kugenda tujya mu bintu bitandukanye”.

Perezida Kagame avuga ko amaze kuba umusore, yatangiye kujya aza mu Rwanda ndetse agatembera Umujyi wa Kigali, aho avuga uduce dutandukanye yatemberaga kenshi nabwo bigakomeza kumutera inyota yo gutekereza icyakorwa ngo u Rwanda rube rubereye bose n’abari barahunze.

Agira ati “Najyana nsura u Rwanda nko muri 1977, 1978, ndetse n’intangiriro za 1979, nahaje gatatu, buriya ubu uyu mujyi wose ndawuzi za Nyamirambo, hano ku Muhima, Kiyovu, uzamuka SOPETRADE ujya mu Mujyi, najyaga mpagenda n’amaguru njyenyine ndahazi”.

Yongeyeho ati “Najyaga mfata TAXI nkajya i Butare, nari mpamfite Masenge na mushiki wanjye tuvukana, yarerewe aho kwa Gicanda, buriya umuhanda Kigali-Butare wari utarajyamo Kaburimbo ikiraro cya Nyabarongo kuri Ruliba ucyambuka kikavuga nk’amabati”.

Perezida Kagame avuga ko yasuraga ahahoze ari i Butare ahabaga Nyirasenge na mushiki we, kandi agasura na mugenzi we biganye muri Uganda wigaga icyo gihe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, na ho akahigira ibintu byinshi.

Agira ati “Nabonaga ibintu byinshi, nasubiraga mu Bugande nkabiganiriza abo twakoranaga, ibyo na byo biri mu byatumaga muri njye hari ibintu binyiyubakamo bikomeza gututumba”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko bakomezaga gushakisha uko abantu basubira mu Rwanda ariko ntihaboneke igisubizo, kugeza ubwo yisanze mu gisirikare cya Museveni cyo kubohora Uganda, ahatangiriye amahirwe yo gutekereza ko uzarokoka azanagira uruhare mu guhindura imibereho na Politiki byo kubohora u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu. Byose birategurwa Koko
Ariko ndumva byari bigoye biza gukunda urubyiruko mudushyigikire tubashe kugeragez kuntego..

Kimenyi Alexandre yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka