Ubushyuhe bukabije buhari buraterwa n’ibice by’izuba byohereza imirasire ikaze - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko hari ibice by’ubuso bw’Izuba birimo kohereza ku Isi imirasire ikaze kurusha ibindi, akaba ari yo mpamvu y’ubushyuhe bukabije burimo kumvikana muri iyi minsi.

Hari aho imyaka yatangiye kuma kubera izuba ryigaragaje mu gice cya kabiri cya Werurwe 2024
Hari aho imyaka yatangiye kuma kubera izuba ryigaragaje mu gice cya kabiri cya Werurwe 2024

Meteo-Rwanda ivuga ko igice cya kabiri cy’uku kwezi kwa Werurwe 2024, cyaranzwe n’ubushyuhe bwiyongereye kurusha urugero rusanzweho muri iki gihe, ariko ko atari ubwa mbere ibi bibayeho.

Icyo kigo kivuga ko ku itariki ya 10 Werurwe 2010, ubupimiro bwa Bugarama muri Rusizi bwigeze kwerekana ikigero cy’ubushyuhe bungana na dogere selisiyusi 36(⁰C), ndetse ko kuri ubwo bupimiro hagaragaye ibipimo by’ubushyuhe bungana na 33.8⁰C ku itariki 14 Werurwe 2024.

Meteo-Rwanda ikomeza igira iti "Muri rusange ku Isi hose uyu mwaka wa 2024 waranzwe n’ubwiyongere bw’ubushyuhe, bitewe n’ibice bimwe byo ku buso bw’izuba byohereza ku Isi imirasire ikaze (ifite ubukana)."

Kohereza iyo mirasire ikaze ngo byagize ingaruka cyane ku bihugu birimo n’u Rwanda, byegereye umurongo ugabanya Isi mo kabiri witwa Koma(Equateur).

Meteo ivuga ko ubu bushyuhe bwatijwe umurindi n’ubwo mu nyanja ngari ya Pasifika(El Nino) n’iy’u Buhinde(IOD), burimo kwigaragaza muri iki gihe cy’Itumba rya 2024.

Abaturage barimo uw’i Kabuga mu Karere ka Gasabo, bavuga ko imyaka yari yatewe itangiye kuma, ku buryo imvura iramutse ikomeje kubura abantu bazashaka imbuto bakongera gutera.

Uwo muturage agira ati "Ubushyuhe buriho ni ntibusanzwe, imyaka yarumye, byari byameze ariko izuba ryabiteye kuraba, ahubwo nkeneye na ka frigo najya nshyiramo amazi yo kunywa kuko umuntu ajya kunywa agasanga byashyushye."

Abaganga twaganiriye bo bagira inama abantu yo kunywa amazi menshi muri iki gihe cy’ubushyuhe, ndetse no kwitwikira umutaka, kugira ngo bibarinde umwuma uterwa no kubura amazi mu mubiri.

Hari umuganga ugira ati "Kubura amazi mu mubiri bitera ibibazo byinshi birimo kugabanuka kw’amaraso, kuko igice kinini cyayo kigizwe n’amazi, kuba waba uhagaze ukitura hasi, kwituma bikugoye(ibyo bita impatwe)."

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyo cyageze n’ubwo gifunga amashuri kubera ubushyuhe bukabije bwageze kuri 45⁰C, Leta y’icyo gihugu ikaba yarategetse ko abana barindwa kujya bakinira hanze ku manywa.

Icyakora Meteo ivuga ko muri iyi minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Werurwe (tariki 21-31), mu Rwanda hateganyijwe ko ibipimo by’ubushyuhe bisubira uko bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubatubakurikiye ariko ubushyuhe byo bimeze nabi pe! Imwaka yo yarumye imvura itaguye inzara yakara.

ERIC mu Ngororero yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka