Ubushishozi nibwo bwatumye Pierre Celestin Rwigema agaruka mu Rwanda

Nyuma yo gushishoza akabona aho u Rwanda rugeze n’uburyo rwabaye irebero mu mahanga, Pierre Célestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, atangaza ko aribyo byamuteye gufata icyemezo cyo kugaruka agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Rwigema wari umaze imyaka irenga icumi ataba ku butaka bw’u rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo yongeye kuhagera, yakirwa na bamwe mu bagize guverinoma nk’uwigeze kuba mu bayobozi bakuru b’igihugu, bisabwe Perezida Kagame.

Aganira n’abanyamakuru mu kiganiro kitabiriwe n’abatari bacye kuri uyu wa Mbere, bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo, Rwigema yatangaje ko asabye imbabazi nyuma y’uko akigera hanze y’igihugu yabanje kuvuga nabi leta ataramenya ukuri.

Yatangaje ko nyuma aribwo yaje kumenya ko leta y’u Rwanda ntaho ihuriye n’ibyatumye ahunga, kuko n’ubusanzwe ngo yatangiye kugira ibibazo nyuma yo kwegura ku buyobozi, aho yamenye ko hari abantu bashaka kumugerekaho dosiye ya Jenoside.

Rwigema ushimira parike ya Repubulika kubera ubushishozi avuga ko yagaragaje igendera ku bushakashatsi yakoreye mu baturage, aho kugendera ku mpamvu bwite za Gerard Gahima wahoze ari umushinjacyaha mukuru, kuri ubu nawe wahunze igihugu.

Ati: “Naje kumenya ko impamvu zatumye mpunga ntaho zari zihuriye n’ubutegetsi buriho ahubwo zishingiye ku muntu ku giti cye.”
“Narebye aho u Rwanda rumaze kugera n’ibyo Perezida Paul Kagame amaze gukora nanjye bituma numva nshaka gutaha nkatanga uruhare rwanjye mu kubaka igihugu.”

Rwigema wamaze imyaka ibiri avuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, akangurira abasigaye hanze kutarebera kubyo abandi bavuga, ahubwo bakareba ku bibazo byabo.

Avuga ku kibazo cy’abanyarwanda baba muri Uganda bavuga ko banze gutaha kuko nawe yahunze, ati: “Nzababwira ko batagomba kugendera ku byo nakoze, nari mfite ibibazo byanjye narabivuze biracyemuka, nabo bazaze bavuge ibyabo bikemuke.”

Mu gushima abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abanyarwanda bose, Rwigema yemeza ko aramutse yongeye kugirirwa icyizere, nta cyatuma adakora, haba mu bujyanama cyangwa kwinjira muri politiki.

Kubwe ngo kongera kwakirwa mu Rwanda ku kibuga cy’indege, yabuze uko abisobanura kuko yakiriwe “nk’umwana ujya iwabo.”

KIGALITODAY Team

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

EREGA ABAYOBOZI B’U RWANDA NI BEZA KUKO ICYO BASHAKA NI AMAHORO KURI BURI WESE YABA UWAHUNZE CYANGWA URI MU GIHUGU.NABANDI RERO NIBATAHE TURABAKENEYE.

LOLO yanditse ku itariki ya: 4-11-2011  →  Musubize

uyu wahoze ari umuyobozi kuba agarutse nuko yarebye kure kandi asanze abo yakoranye nawe,bityo bibere urugero nabandi bahunga ntanibikorwa bya Politiki bakoze bizwi.

Mico yanditse ku itariki ya: 24-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka