Uburengerazuba: Urubyiruko rwo muri FPR rwiyemeje gukebura abayobozi bavangira uwo muryango

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba ruri mu biganiro by’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 16 Nyakanga 2014 ku ngengabitekerezo y’umuryango, imiyoborere n’imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi mu nzego za Leta akaba ari n’umunyamuryango wa FPR, byose bigamije kureba uko imibereho y’Abanyarwanda yarushaho gutera imbere bigafasha igihugu kugera ku cyerekezo 2020 no ku ntego z’ikinyagihumbi.

Muri ibi biganiro birimo komite z’abagize urugaga rw’urubyiruko rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu turere twose tw’Intara y’Uburengerazuba, bamwe mu rubyiruko bavugaga ko bamwe mu bayobozi usanga batobera umuryango bagakora ibinyuranye n’amahame yawo.

Habimana Gervais, Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamasheke agira ati “Bamwe mu bayobozi bitwaza izina rya Perezida Paul Kagame bakariraho ariko bajya gushyira mu bikorwa imirongo migari ye bikabananira.”

Habimana akavuga ko imyitwarire nk’iyo ituma abaturage babakuraho icyizere noneho Perezida Kagame yajya mu baturage bakaba ari we bashaka kwibariza ibibazo. Iyi ngo ni na yo mpamvu ibibazo biba uruhuri iyo Perezida yasuye uturere.

Ndanga Janvier, Umuyobozi wa Komite Ngengambyitwarire muri FPR Inkotanyi mu Ntara y'Uburengerzuba asaba urubyiruko rwa FPR gukebura abayobozi badakurikiza amahame y'umuryango.
Ndanga Janvier, Umuyobozi wa Komite Ngengambyitwarire muri FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerzuba asaba urubyiruko rwa FPR gukebura abayobozi badakurikiza amahame y’umuryango.

Muri ibi biganiro Umuyobozi wa Komite Ngemyimyitwarire mu Muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, Ndanga Janvier, yasabye uru rubyiruko kurangwa n’ubunyangamugayo no guca ukubiri n’umuco wo kwanga kwiteranya maze rukajya rukebura abayobozi nk’abo.

Cyakora Ndanda yabasabye gukosorana badahangana kugira ngo barebe ko FPR Inkotanyi yageza ku gihugu ibyiza igiteganyiriza. Agaruka ku myitwarire y’abayobozi nk’abo Ndanga agira ati “FPR iba yaragukuye mu kabande ikakuzamura wamara kugerayo ukadamarara ukibagirwa”.

Aha akaba ari ho yahereye abwira urubyiruko ko rufite akazi katoroshye ko guhindura imyitwarire nk’iyo kuko ngo guhindura imyitwarire biganisha ku heza h’igihugu. Ati “Ntidukwiye gutuma hari umuntu n’umwe udusubiza inyuma.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, Ryumugabe Alphonse, akaba yasabye urubyiruko rwa FPR gukora neza n’izindi nzego kuko ngo ari byo bizatuma ibitari ku murongo byose bikosoka. Yagize ati “Urugaga rw’umuryango rukoranye neza n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko ndetse na Komite Nyobozi byose byagenda neza”.

Ku bwa Ryumugabe ngo ibipfa byose bituruka ku mikoranire y’inzego. Ibi bikaba binahamywa n’Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Umuryango wa FPR mu Karere ka Rubavu, Mutangana, uvuga ko mu Karere ka bo ibintu abona bigenda neza.

Mutangana avuga ko iyo urubyiruko rushyize agatege mu bitekerezo n’ibikorwa byubaka ibintu byose bimera neza kandi ko ntawe ushobora kurusubiza inyuma. Yagize ati “Bariya basaza iyo tugiye tubabwira ibyubaka baratwemerera.”

Aha akaba yavugaga ashingiye ku kuba mu Karere ka Rubavu ubwo bo bari mu biganiro by’urugaga ku rwego rw’intara ngo hari hateraniye urubyiruko rw’Umuryango wa FPR rugera ku bihumbi bine na rwo rurimo kwigishwa.

Maj.Gen Mubarak Muganga asaba uru rubyiruko kurwana intambara yo guhashya ubukene rukazamura imibereho myiza y'abaturage.
Maj.Gen Mubarak Muganga asaba uru rubyiruko kurwana intambara yo guhashya ubukene rukazamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Maj. Gen. Mubarak Muganga, wari watumiwe muri ibyo biganiro ngo aganirize urwo rubyiruko ku Rwanda nyuma y’imyaka 20 rwibohoye, we yibanze cyane ku bikorwa urubyiruko rwagiramo uruhare mu kwihutisha iterambere ry’imibereho y’Abanyarwanda.

Yifashishije imibare y’ibarura ryo muri 2012 yasabye cyane cyane urubyiruko rwari rwaturutse mu Karere ka Ngororero gukora uko rushoboye rugafatanya n’ubuyobozi kugabanya ubukene dore ko imirenge yose igize ako karere iri muri gahunda y’ingoboka y’abakene VUP.

Aha kandi Maj.Gen. Muganga yagarutse cyane ni ku Karere ka Rutsiro na ko ibarura ryagaragaje ko kaza ku isongo mu bibazo by’imirire cyane cyane ko ngo ryagaragaje ko ari ho hari umubare munini w’abafite ibibazo byo kugwingira.

Maj.Gen. Mugaga yagize ati “Sininjira cyane mu by’umutekano w’amasasu kuko ibyo byo byarakemutse kandi icyo kiraka gifite ba nyiracyo. Mwebwe nimudufashe guhangana n’umutekano w’ibibazo nk’ibyo kuko ubu ari wo ukomeye.” Yanabijeje kandi ubufatanye bwaba ubw’amaboko cyangwa ubw’ibikoresho igihe icyo ari cyo cyose binjiye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo nk’ibyo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FPR inking ya mwamba yiki gihugu abanyamuryango bayo rero bajye bamenyako iki gihugu ibyiza gikeneye aribo bazakibigezaho , harimo no gucyebura abayobozi bashaka gutsita ibirenge

manzi yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

FPR ni umuryango urajwe inyera no kubona buri munyarwanda atera imbere abarimo bashaka kuwusubiza inyuma tugomba kubamaganira kure ndetse byaba byiza bagahagarikwa aho kugirango buwutere icyasha. urwo rubyiruko rwafashe umwanzuro mwiza

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

imikorere y’umuryango igomba kubaza guhera mu rubyiruko maze agsesekara mu rubyiruko ikamera nka pepeniyeri maze igakwira hose uko iminsi igenda isimburana

gafara yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka