U Rwanda rwashyikirije EJVM umusirikare wa Congo waje mu Rwanda yasinze

U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo (EJVM) umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yasinze taliki 18/10/2013.

Kapolari Muya Wanumbi Jojo yafatiwe mu mudugudu wa Gabiro akagari ka Buhaza umurenge wa Rubavu saa 20h45 ku kirometero kimwe uvuye ku mupaka wa Congo yinjiye mu Rwanda aho yari yasinze yayobewe aho ajya.

Abaturage bamubonye ngo bihutiye gutabaza inzego z’umutekano zamutaye muri yombi, avuga ko yanyoye agasinda akayoberwa aho ajya kuko atamenyereye ibice bya Congo barimo ahitwa Kirimanyoka.

Kapolari Muya Wanumbi Jojo ubwo yari agiye gusubizwa iwabo.
Kapolari Muya Wanumbi Jojo ubwo yari agiye gusubizwa iwabo.

Muya avuga ko atamenyereye aka gace kuko avuka mu ntara ya Katanga akaba yaraje mu kazi mu gace ka Kanyarucinya aho ari muri Regime ya 301 Batayo ya mbere mu ikoyi ya Kirimanyoka hafi y’ibirindiro bya M23.

Mbere yo gusubizwa mu gihugu cye kuri uyu wa 21/10/2013, Cpl Muya yabanje kujya kwerekana aho yafatiwe nawe yemera ko yari yasinze, ashimira ingabo z’u Rwanda zamufashe neza, imbere y’itsinda rya EJVM avuga ko nta hohoterwa yakorewe, ahubwo akavuga ko yafashwe neza birenze uko yabikekaga.

Umusirikare w'ingabo z'u Rwanda ahererekanya inyandiko z'uko EJVM yakiriye umusirikare wa Congo.
Umusirikare w’ingabo z’u Rwanda ahererekanya inyandiko z’uko EJVM yakiriye umusirikare wa Congo.

Lt Col. Antoine Barimugabo wari uyoboye itsinda rya EJVM ashima uburyo u Rwanda rugaragaza gukorana n’iri tsinda ku bibazo bibaye hagati y’ibihugu byombi mu gushaka amahoro.

Aho Cpl Muya akorera ntihatandukanye naho undi musirikare wa Congo waherukaga gufatirwa mu Rwanda nawe akorera kandi akaba nawe yari yaje mu Rwanda yasinze kugeza aho akubitwa n’umuyobozi we akaza mu Rwanda ahunga.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga, u Rwanda rumaze kwakira abasirikare bane ba Congo binjira ku butaka bw’u Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko, buri gihe u Rwanda rukabashyikiriza itsinda rya EJVM kugira ribashyikirize igihugu cyabo.

Kapolari Muya Wanumbi Jojo ari mu modoka ya EJVM na Col Blaize wa Congo.
Kapolari Muya Wanumbi Jojo ari mu modoka ya EJVM na Col Blaize wa Congo.

Ingabo z’u Rwanda zishimira abaturage bakomeje ibikorwa byo kuba maso mu kwirindira umutekano bahagarika aba basirikare binjira mu Rwanda ku buryo butemewe, bahamagarirwa gukomeza gutanga amakuru ku cyabahungabanyriza umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

RDC: l’ONU pointe du doigt le M23 dans le blocage des négociations de Kampala

Le chef de la Monusco, Martin Kobler, accuse les rebelles du M23 de faire traîner les pourparlers.
DR Par RFI
L’ONU met en garde contre une offensive du M23 dans l’est du Congo après l’échec des pourparlers de Kampala. Les représentants de l’ONU dans la région ont fait part au Conseil de sécurité d’un renforcement militaire du côté du M23 comme des forces armées congolaises autour de la ville de Goma.
Avec notre correspondant à New York, Karim Lebhour
Dans le huis clos du Conseil de sécurité, les représentants de l’ONU en République démocratique du Congo et dans les Grands Lacs ont rejeté la responsabilité de l’échec de Kampala sur le M23. Le chef de la Monusco, Martin Kobler, et l’envoyée spéciale de l’ONU pour les Grands Lacs, Mary Robinson, ont confié que le M23 n’était manifestement pas prêt à conclure un accord avec Kinshasa et a fait traîner les négociations.
→ A (RE)LIRE : RDC: l’espoir d’un accord s’éloigne après la suspension des pourparlers
Sur place, la force de l’ONU, la Monusco, s’attend maintenant à une reprise des combats. L’ONU constate déjà un renforcement militaire autour de Goma, aussi bien du M23 que des forces gouvernementales.
La Monusco s’inquiète aussi d’une avancée des FDLR (Forces démocratiques de libération du Rwanda) si le M23 reprend son avancée. Si cette offensive se produit ce sera un nouveau test pour la brigade d’intervention de l’ONU mise en place pour neutraliser les groupes armés dans l’est de la RDC.
→ A (RE)LIRE : RDC: suspension des pourparlers de Kampala, chacun fourbit ses armes
L’ONU maintient également la pression politique. Ban Ki-moon a appelé le président rwandais, Paul Kagame, et son homologue ougandais, Yoweri Museveni, pour leur demander de pousser le M23 à accepter un accord. Le président rwandais a également reçu un coup de fil du secrétaire d’Etat américain John Kerry.

A Kampala, trois points de blocage
A Kampala, les discussions doivent normalement reprendre ce mardi matin. Le M23 et le gouvernement congolais ont publié un communiqué lundi soir pour réaffirmer leur volonté d’avancer, mais au bout de dix mois les points de divergence restent réels.
Des deux côtés, chacun se dit prêt à reprendre les négociations. En même temps, chaque camp s’accuse du blocage des pourparlers à ce jour. Pour le gouvernement congolais, le M23 fait preuve de mauvaise foi avec trop peu d’avancées au bout de dix mois de discussions. En face, le mouvement rebelle souligne au contraire les points d’accord qui ont été trouvés. Huit sujets sur onze, parmi lesquels la transformation du M23 en groupe politique, la libération des prisonniers ou encore le rapatriement des refugiés.
Reste trois sujets qui coincent : la question du désarmement, celle de l’amnistie des rebelles, mais surtout le problème de la réintégration des ex-rebelles dans l’armée. Le gouvernement congolais refuse un engagement global, le M23 lui ne veut pas d’une intégration dans l’armée sur critères sélectifs au cas par cas.
Au final dix mois plus tard, les positions de base restent très éloignées. Kinshasa veut absolument éviter tout risque de récidive comme par le passé, c’est-à-dire qu’un traité de paix soit suivi d’une nouvelle rébellion. Le M23 ne veut pas d’un accord qui propose comme seule option le démantèlement complet de son mouvement sans contrepartie. Résultat : personne ne semble prêt pour la paix. Sur le terrain, chaque camp s’est d’ailleurs largement réarmé ces derniers jours.

muhama yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

ibi birakabije rwose, ese ubu koko aba basirikare ba congo baza mu rwagasabo basinze cyangwa baba baje mu zindi gahunda bakabeshya ko bari basinze? ibi ni ibyo gukurikirana cyane kuko ntaho byumvikana.

Chantal yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

hejuru civilian hasi military. what does it means? ese ni umusirikare eseni umusivile. discipline ziragwira da!ese abasinzi bashobobora kugarura amahoro mu gihugu cyabo? I do not think so.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Aba bantu biragaragara ko ari ikibazo cy’ubujiji n’imikorere mibi byabo bituma binjira mu Rwanda muri buriya buryo. Simbona ko hari ikindi kibyihishe inyuma. Nubwo ari ntawuba yabatumiye, byibuze bibafasha kumenya urwanda. Byanze bikunze baganirira benewabo ikinyabufura n’ubumuntu basanganye abanyarwanda iyo basubiyeyo.
God bless Rwanda, its people and its leadership.

kamali yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

NCYO UBUPFURA BUVUGA KUBAHO UTANDURANYA ARIKO SINUMVA UKUNTU BYITIRIRWA INZOGA IWACU KO BATAMYWA NGO BASINDE GUTYO NUKO BOSE ARI ABAROKORE GUSA INYAMASWA IDAKENGA YISHWE NUMUTUTIZI BABYITWAREMO KIGABO TURABEMERA NIBIBANGOMBWA TUZANABAFASHA KWERERA IMBUTO NZIZA ABATURANYI BACU.

TUYISHIME Kim Abdoulkarim yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka