U Rwanda na Zambia biri kunoza amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha

Ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Zambia baratangaza ko ibihugu byombi biri kunoza amasezerano azabifasha guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha bahunga kimwe muri ibi bihugu bajya mu kindi, akaba ari naho abakurikiranyweho Jenoside bihishe muri Zambia bazatangira gufatwa.

N’ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko guhagarika abanyabyaha bidakwiye gushingira ku mpapuro ariko yizera ko ari inzira nziza yo kugira ngo Abanyarwanda bahihishe bafatwe, nk’uko yabitangaje nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri iki cyumweru tariki 7 kamena 2015.

Ba Minisitiri b'iguhugu byombi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro mu muhezo.
Ba Minisitiri b’iguhugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro mu muhezo.

Yagize ati “Dufite amasezerano atararangira azafasha ibihugu byombi guta muri yombi abantu bose bahungira muri kimwe mu bihugu byacu harimo n’abo mu gihe cya Jenoside. Impande zombie ziri gukora amasuzuma ya nyuma kuri ayo masezerano ku buryo mu gihe cya vuba yaba yashyizweho umukono.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’amasezerano ari byiza ko umubano ugomba kuba ari mwiza nk’uko uri ubu. Asobanura kandi ko ayo masezerano atareba izindi mpunzi z’Abanyarwanda zaba zarahahungiye mu gihe nta byaha zikurikiranyweho.

Minisitiri wa Zambia Harry Kalaba yavuze ko leta ye izakomeza gukorana na leta y’u Rwanda kugira ngo ayo masezerano ashyirweho vuba, kugira ngo ibihugu bikomeze bishyire mu bikorwa ibyo byemeranyijweho.

Mu bindi biganiro bagiranye hibanzwe ku guteza imbere ubutwererane mu bucuruzi, mu kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika, ariko by’umwihariko gahunda yo gufana ubunararibonye mu burezi.

Ibihugu byombi bikaba bizahererekanya abarimu, mu Rwanda hakaza abarimu bazafasha kwigisha mu myuga n’ubumenyingiro mu gihe abazava mu Rwanda bazajya kwigisha ururimi rw’igifaransa muri Zambia.

Biteganyijwe ko Minisitiri Kalaba yagombaga guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, mbere y’uko afata indege asubira mu gihugu cye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe nabona iyi mision yibi bihugu 2,irimo uburyarya,nigute Zambia yajya gufata abarimu bigisha francais mu rwanda ngo baze kwigisha aba zambia francais kandi u rwanda ruri muri commonwealth,kuki zambia itagiye kushaka abarimu bazineza francais bo muri francofone,e.g DR congo yejyereye zambia.

Pascal yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka