U Bushinwa: Sosiyete irashinjwa kwimurira ibiro kure y’abakozi kugira ngo ibananize

Imwe muri Sosiyete zamamaza mu Bushinwa, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ishinjwe n’abakozi bayo kuba yaravanye ibiro byayo mu Mujyi, ikabijyana ahantu kure mu misozi, igamije kugira ngo bacike intege biyirukane mu kazi kandi badasabye imperekeza, kuko ntawe uzaba abasezereye.

Sosiyete yarezwe n'abakozi bayo kuba yarimuriye ibiro mu misozi ya kure kugira ngo biyirukane
Sosiyete yarezwe n’abakozi bayo kuba yarimuriye ibiro mu misozi ya kure kugira ngo biyirukane

Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Bushinwa cya ‘South China Morning Post’, ivuga ko iyo Sosiyete yimuye ibiro byayo ibijyana ahantu mu misozi ya kure, bituma 70% by’abakozi bayo begura ku kazi. Ariko abo bakozi bose bakemeza ko yari amayeri iyo sosiyete yakoresheje kugira ngo ntibahe imperekeza.

Aho iyo sosiyete yimuriye ibiro, ngo ni urugendo rw’amasaha abiri mu modoka, kandi nabwo hajyayo imodoka nkeya cyane ku buryo gutega bigoye, nk’uko byasobanuwe n’umwe muri abo bakozi wiswe Chang.

Chang yagize ati ’’Abakozi bagenzi banjye badafite ibinyabiziga, bategereza imodoka za bisi kandi iboneka buri masaha atatu, nyuma bakagenda ibilometero bitatu mu misozi kugira ngo agere ahari ibiro”.

Chang yongeyeho ko urugendo rusaba Amayuhani 50-60, kandi iyo sosiyete ikaba yaranze kujya iyabishyurira.

Uretse kuba ibyo biro bishya biri kure mu misozi, nta n’iby’ibanze nk’ubwiherero bifite, ku buryo bisaba kujya gushaka ubwiherero mu baturage batuye mu Mudugudu uri kure gato y’ibyo biro. Ikindi ni uko abakozi bataha mu mwijima mu masaha y’ijoro, kandi hari n’imbwa z’agasozi zikunze kuba muri ako gace.

Nubwo abakozi bagaragaje ibyo bibazo byose, ubuyobozi bw’iyo sosiyete bwanze kugira icyo bubikoraho, bituma 14 muri 20 bakorera iyo sosiyete, harimo na Chang bivana mu kazi.

Umuvugizi w’iyo sosiyete yamaganye ibyo birego ishinjwa n’abari abakozi bayo, avuga ko kwimuka kwa sosiyete byatewe no kuba amafaranga yo gukodesha ibiro mu Mujyi byari bihenze cyane.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iby’icyo kibazo bagize icyo babivugaho. Umwe yagize ati ’’Umukoresha nk’uwo ni umuntu mubi, kandi aba ateje ikibazo mu bantu”.

Undi yanditse ati ’’Amasezerano y’akazi aba arimo aho akazi gaherereye, rero kwimura ibiro nka gutyo, ni ukwica amasezerano y’akazi, abakozi bagomba kubifata nko guhatirwa kuva mu kazi bakaregera indishyi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka