U Budage bwatanze miliyari 12.5 RwF yo kunganira inzego z’ibanze no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

U Rwanda rwakiriye inkunga y’u Budage y’amayero miliyoni 13.7€, ahwanye na miliyari 12.5 z’amafaranga y’u Rwanda; azafasha inzego z’ibanze mu gutegura imishinga y’iterambere no kuyikurikirana, kongera ikorwaremezo; ndetse no gushyiraho ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014, ateganya ko muri iyo nkunga yatanzwe hazavamo miliyari 6.4 (RwF) yagenewe uturere twose tw’igihugu, anyuze mu Kigega gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA).

Nk’uko Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz washyize umukono ku masezerano yabisobanuye; ayo mafaranga ngo azafasha mu kongera no kwita ku mishinga y’iterambere igenwa n’inzego z’ibanze, harimo amashuri, imihanda igana mu mirima, amasoko n’ibindi bikorwa uturere tuzashyira mu byihutirwa.

Ikindi gice cy’inkunga ingana na miliyari esheshatu (RwF) kizanyuzwa mu kigega cyo kurengera ibidukikije (FONERWA); kugirango hazashyirweho ibikorwaremezo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ifatwa nka kimwe mu biteza ubukene mu Rwanda.

Ministiri w'imari na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, bashyira umukono ku masezerano y'inkunga yatanzwe n'u Budage.
Ministiri w’imari na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, bashyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Budage.

“Imihindagurikire y’ikirere niyo ituma imvura zititezwe ziteza isuri ikangiza ibikorwaremezo, imirima y’abaturage n’amazi y’imigezi n’ibiyaga; ku rundi ruhande izuba iyo ricanye mu gihe kitari giteganijwe riteza amapfa n’ibura ry’amazi”, nk’uko Umuyobozi w’Ikigega FONERWA, Alex Mulisa yasobanuye ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gikomereye u Rwanda.

Yemeza ko amafaranga yatanzwe azunganira ibikorwa birimo guca imirwanyasuri, kurinda inkombe n’ibyogogo by’ibiyaga n’imigezi haterwa amashyamba, gufata amazi y’imvura no kuyakoresha mu mishinga izamura ubukungu.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, washyize umukono ku masezerano (ku ruhande rw’u Rwanda), yemeje ko igihugu cy’u Budage gikomeje gushimangira umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda; kandi ko inkunga yatanzwe ikomeye cyane mu guteza imbere icyaro no gutanga imirimo ku baturage.

U Budage bubinyujije mu kigo cyabwo gishinzwe iterambere (KfW), bugaragaza ko bushyigikiye gahunda y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kuva mu mwaka wa 2006, kandi ko bwafashije mu bikorwa by’amajyambere bitandukanye; aho ngo bumaze gutanga inkunga ikabakaba miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abadufasha kwifasha nkaba nibo dushaka kandi biragaraga ko bakomeje kutugirirra icyizere kubera ubuyobozi bwacu bwiza

kadada yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

erega burya hafashwe uwugaragara ko inkunga azayikoresha neza kandi babona afite icyerekezo kandi byaragaragaye ko mubihugu biza mumyanya yambere mugokresha inkunga neza uko bikwiye , ibi nibyo kwishimira gusa dukomeze kwishakamo ibisubizo kuko akimuhana kaza imvura ihise

manzi yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka