Transparency irashima ko uturere twagabanyije amakosa mu mikoreshereze y’ingengo y’imari

Umuryango Transpancy International Rwanda uratangaza ko ushimira uturere ikigero twagabanyijeho amakosa mu mikoreshereze y’imari ya Leta, ariko ku rundi ruhare inzego zo hejuru zigashyirwa mu majwi kugira uruhare mu gutuma abakozi bashinzwe imari bakora nabi.

Transpancy International Rwanda yakoze iri sesengura mu rwego rwo gufasha abaturage kumva neza uko uturere dutera imbere mu gukoresha ingengo y’imari buri mwaka, nk’uko Apolinaire Mupiganyi, umuyobozi wungirije w’uyu muryango yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 19/6/2014.

Yagize ati “Tugendeye kuri raporo ya 2011 na 2012 amakosa yagaragaraga mu ikoreshwa ritanoze ry’ingengo y’imari yakabakabaga miliyari 70. Uyu munsi mu kigereranyo cyangwa mu mibare twagaragaje biragaragaza ko amakosa yagabanutse n’ubwo agihari kuko biri ku gipimo cya miliyari 55. Murumva rero ko hari intambwe yatewe n’ubwo hakiri byinshi byo kunoza.”

Transpancy International Rwanda yiyemeje gushyiraho uburyo bw’ikurikiramikorere mu turere mu rwego rwo gufasha umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Mupiganyi, umuyobozi wungirije wa TI Rwanda avuga ko hari intambwe yatewe mu micyngir y'umutungo mu turere.
Mupiganyi, umuyobozi wungirije wa TI Rwanda avuga ko hari intambwe yatewe mu micyngir y’umutungo mu turere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashimye ibyavuye muri iri genzura ariko isaba Transpancy International Rwanda kugendana na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, kuko bo bakiri inyuma umwaka kandi MINALOC yizera ko hari byinshi mu byacyemutse.

Vincent Munyeshyaka yatangaje ko hari byinshi aba bakozi bahuraga nabyo bibagora birimo kuba akarere gacunga amafaranga menshi, gukora ari abakozi bacye no kutagira uburyo buborohereza mu mikorere yabo, ariko byose ubu bikaba byarakemutse.

Ati “Ikibazo cya mbere gihari buriya ntago bari bafite uburyo bubafasha gukora ibaruramari ndetse inabafasha gukora za raporo zikenewe ku gihe, ku buryo wasangaga bakoresha intoki bikazana amakosa no mu gukora amaraporo akenewe.”

Ibyo byanikubitagaho ko akarere kaba kagomba gucunga imikorere y’bigo binini nk’amavuriro n’amashuri, ugasanga abakozi ntibakoze neza nk’uko bisabwa, nk’uko Munyeshaka yakomeje abitangaza.

MINALOC yatangaje ko uretse ubwo buryo bushya igiye no gushyiraho gahunda y’imyaka itanu yo kongerera ubumenyi abakozi b’uturere bashinzwe imari, ariko igasaba na sosiyete sivile gukomeza kubafasha gucyemura iki kibazo no kubafasha kugenzura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo ni byiza niba baragabanyije amakosa nukuvuga ko amafaranga yaburaga azajya gukora ibindi bintu bifitiye igihugu akamaro.

Dany yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka