Serivisi itanzwe nabi ibuza abandi 20 kugana uyitanze - Ubushakashatsi

Burya ngo umuntu uhawe serivisi mbi, aba ashobora kubwira abandi bantu bagera kuri 20 ntibazigere bagana aho uyitanze akorera, mu gihe umuntu uhawe serivisi nziza aba afite ubushobozi bwo kubwira abandi bagera kuri 11.

Ibi bikaba ari ibyagarutsweho na Masengesho Joseph umuyobozi wa BDC Musanze, aricyo kigo cya RDB gifasha ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora no kubahugura mu ikoranabuhanga, mu gikorwa cyo gusoza amasomo ya ba rwiyemezamirimo 120 ku bijyanye no gushaka amasoko no gufata neza abakiriya.

Masengesho yavuze ko kimwe mu byo abakurikiranye amahugurwa bunguranyeho ibitekerezo, ari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ufashe neza umukiriya haba hari amahirwe y’uko abwira abandi 11 bakakugana, naho wamufata nabi, akabwira ibya serivisi mbi utanga abandi 20.

Yagize ati “Ubushakatsatsi bwerekanye ko iyo ufashe neza umukiriya, haba hari amahirwe y’uko ashobora kubwira abandi 11, bivuze ko abo bashobora kwiyongera utiriwe wamamaza mu bitangazamakuru. Byaragaragaye kandi ko iyo ufashe nabi abakiriya, umwe ashobora kubwira abandi 20 ntibazakugane.”

Bamwe mu bakurikiranye aya mahugurwa, bemeranya n’ubu bushakashatsi, bakavuga ko Abanyarwanda bakwiye kongera imbaraga mu mitangire ya serivisi, kuko rwose hari ubwo ugana umuntu akakwakira nabi nk’aho hari icyo muri gupfa.

FlorenceUwumuhoza , uri kwegereza imyaka yo gufata icyiruhuko cy’izabukuru mu kazi akora k’ubwarimu maze akajya kwikorera akaba n’ umwe mu bashoje aya mahugurwa, avuga ko bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kumenya ko kwakira umuntu umwishimiye ari iby’ingenzi cyane mu bijyanye no gufata neza ababagana.

Ati: “Nkaha turi i Musanze, n’uwagenda mu isoko n’uyu munsi, ikintu cyo kwakira abantu, ukakira umuntu umwishimiye umwenyura, ni aho gushyira imbaraga. Hari ubwo ugera mu iduka ry’umuntu ukagirango mwigeze mutongana kandi utigeze winjiramo. Ni ikibazo gikwiye gukosoka.”

Maitre Inzovu Ghad, umunyamategeko warangije aya mahugurwa, avuga ko yishimiye isomoku bijyanye no kwakira neza abakugana, kuko abona ko arirwo rufunguzo rwo kwaguka k’ubucuruzi ateganya gukora mu bihe biri imbere.

Iki cyiciro cyashojwe akaba ari kimwe mu byiciro bitandatu BDC ihugura ba rwiyemezamirimo, kuva umuntu yigishwa uko bahindura kwiyemezamirimo, kugeza ku cyiciro cyo gushaka amasoko no gufata neza abakiriya.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya iyo ukoze neza ubisanga imbere nawe ukazabyiturwa kandi wanakora nabi nabyo ukabyiturwa. iyo utanze service nabi rero biravugwa maze hose ntuzongere kubona abakiriya kandi mwibuke ko ibibi aribyo bigaragara kurusha ibyiza naho byaba ari byinshi bite( ibyiza)

goma yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka