Serivise nziza mu kazi si ugushimira uje akugana gusa

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe bigishijwe ko service nziza atari ugushimira umukiriya gusa, kuko niyo yaba ibyo agusaba bidahari ashobora kugenda yishimye nta kibazo afite bitewe n’uburyo yakiriwe.

Abari mu mahugurwa bavuga iyi gahunda y’amahugurwa ikwiye no kugera ku bigo nderabuzima kuko ariho ubuzima bw’abantu bubungabungirwa ibi bakaba babivugira ko iyo uhawe serivise mbi nko muri resitora byoroshye kuruta kuyihererwa kwa muganga kuko nta handi wajya.

Nabayo Eugene umwe mu batangaga amahugurwa yavuze ko gutanga serivise ari uburenganzira bwa buri wese, akaba asaba abaje mu mahugurwa kujya batanga serivise nziza.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 06/06/2013 yanitabiriwe n’abandi bakozi bakunze guhura n’abantu benshi barimo abafite za resitora, abayobozi b’amadini hamwe n’abshinzwe kwakira abantu mu mirenge.

Mu mahugurwa yatanzwe harimo amasomo yo kumenya amategeko amwe n’amwe mu rwego rwo kujya bakora akazi kabo bazi n’amategeko abagenga aho bahawe ikiganiro ku gukumira ruswa ishingiye ku gitsina ikunda kugaragara mu itangwa ry’akazi.

Iki kiganiro bagihawe na Rwamukwaya Evariste, umuyobozi mu by’ubufasha mu mategeko mu karere ka Kirehe (MAJ).

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka