Rwimishinya: Abaturage n’ubuyobozi baritana ba mwana ku butaka leta yisubije

Bamwe mu baturage batuye ahitwa i Nyarunazi ho mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza ngo bari baratijwe ubutaka na leta kuva mu mwaka wa 2010 kugira ngo babuhingeho kawa, ariko mu minsi ishize barabwambuwe buhabwa amakoperative y’abagore.

Abo twavuganye bavuga ko bahawe ubwo butaka ari ibihuru babushoraho amafaranga mu kubutunganya no gutera kawa, mu gihe zari zitangiye kwera bamwe bari kuzisarura ubuyobozi bubwegurira amakoperative y’abagore, kandi ababuhingaga mbere ngo ntibemererwa gukomeza gusarura kawa bahinze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara avuga ko abambuwe ubutaka batabubyazaga umusaruro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara avuga ko abambuwe ubutaka batabubyazaga umusaruro.

Aba baturage bemeza ko bari barahinze neza kawa za bo kandi zitangiye kubaha umusaruro, ariko ngo batunguwe n’ukuntu bambuwe ubwo butaka kandi amabwiriza yaravugaga ko abagombaga kwamburwa ubwo butaka ari abatarahinze kawa neza.

Jean Claude Ndayishimiye agira ati “Ni imirima yatanzwe mu 2010 abaturage batema ibihuru batera kawa bari bamaze kuzisaruraho nk’imyaka ibiri. Nyuma yaho ubuyobozi bw’umurenge na perezida wa koperative y’abahinzi ba kawa baraje bahaha abagore, kandi amabwiriza yari ahari yaravugaga ko abagombaga kwamburwa ubwo butaka ari abatarahinze kawa.”

Sentama Appolinaire we avuga ko ikawe ze yari amaze kuzitangaho amafaranga agera ku bihumbi 900, ariko ngo mu gihe yari atangiye kwizera ko agiye kujya ayagaruza buhoro buhoro ngo bahise bamwambura ubwo butaka kandi ntiyemerewe gukomeza kuzisarura.

Agira ati “Nahawe umurima wo guteramo kawa, gutema ishyamba ntanga amafaranga, kurima ntanga amafaranga, gucoca no gutunda ikawa ntanga amafaranga, ibyo byose byapfuye ubusa kubera ko bari kunyambura ikawa zanjye. Ndabyemera ko ari aha leta ariko ni yo yahampaye, maze kuhatanga ibihumbi 900, bayansubije bagatwara iyo kawa n’ubutaka bwa bo nta kibazo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara Ntirenganya Gervais avuga ko ubwo butaka bwari bwahawe amakoperative y’abaturage, ariko ababuhawe ngo ntibabukoresheje nk’uko babisabwaga kuko bamwe bahise batangira kubuhingaho amasaka, imyumbati n’amagweja, abandi batangira kubugurisha abandi baturage.

Ati “Akarere ka Kayonza katije amakoperative y’abaturage ubutaka bwa leta bugera kuri hegitari 40 ariko bagomba guhinga kawa. Aho kugira ngo bahinge kawa bahingamo amasaka, imyumbati, amagweja, ibintu bitajyanye n’ibyo babategetse.

“Ababuhawe aho kugira ngo babubyaze umusaruro bakabugurisha abandi baturage tugiye kureba dusanga ni ibihuru, biba ngombwa ko babwamburwa bugahabwa abashobora kububyaza umusaruro.”

Uyu muyobozi anavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwakoranye inama n’abo baturage bubashishikariza gukoresha ubwo butaka nk’uko byari biteganyijwe ariko barinangira, ari na bwo inama njyanama y’umurenge wa Rukara yafataga icyemezo cyo kububambura bukegurirwa koperative ebyiri z’abagore byagaragarara ko zikora neza.

Icyemezo cyo gutiza abaturage ubwo butaka bugera kuri hegitari 40 ngo cyafashwe n’akarere ka Kayonza mu mwaka wa 2008 nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara abivuga, ariko ngo abaturage babutijwe bakaba baragombaga kubuhingaho kawa mu rwego rwo guteza imbere icyo gihingwa mu karere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi nibintu bitakabayeho ikindi kandi ntibyakitiriwe ubuyobozi bwose , ubuyobozi ni ubwo kurebera abaturage si ubwo kwitana bamwana, niyo mpamvu umuntu atabyitirira ubuyobozi bwose, gusa kwitana ba mwana ntibyakabaye rwose

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka