Rwamagana: Intore z’Imbaturabukungu zahigiye kubaka gare

Intore z’abacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana bazwi nk’“Imbaturabukungu”, ku wa ku wa 04 Kamena 2015, bahigiye ubuyobozi bw’aka karere ko bagiye kugafasha kubaka gare y’imodoka igezweho mu Mujyi wa Rwamagana maze biha amezi atandatu gusa ngo babe batangiye imirimo.

Gare ya Rwamagana iramutse itunganyijwe yaba ikemuye ikibazo cy’abahakorera ingendo kuko kugeza ubu, aho abagenzi bategera imodoka ni hato cyane kandi ntihatunganyijwe neza.

Kuri ubu aha ni ho hitwa muri Gare ya Rwamagana.
Kuri ubu aha ni ho hitwa muri Gare ya Rwamagana.
Uretse no kuba ifunganye nta n'aho igira umuntu yakwikinga iziba cyangwa ngo yugame imvura.
Uretse no kuba ifunganye nta n’aho igira umuntu yakwikinga iziba cyangwa ngo yugame imvura.

Ikibazo cya Gare gikunze kugarukwaho cyane mu bibangamiye gutwara abantu n’ibintu ku bava, abanyura, n’aberekeza mu Mujyi wa Rwamagana.

Uretse ubuto bukabije budashoboza imodoka zihagije guhagarara muri iyi gare, abagenzi ntibashobora kubona aho bikinga izuba cyangwa ngo bugame imvura.

Izi ntore z'Imbaturabukungu zahigiye mu ruhame ko zizubaka Gare ya Rwamagana zigakora n'ibindi bikorwa by'iterambere.
Izi ntore z’Imbaturabukungu zahigiye mu ruhame ko zizubaka Gare ya Rwamagana zigakora n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ibi byiyongeraho ikibazo cy’ivumbi rikabije mu gihe cy’izuba n’icyondo mu gihe cy’imvura bisimburana.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana, Murenzi Jean Baptiste, avuga ko iki kibazo biyemeje kukivugutira umuti bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kandi ngo abacuruzi bose biyemeje gushyira hamwe begeranya ubushobozi kugira ngo bazabashe kwesa uyu muhigo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yemeza ko ikibazo cya gare gihangayikishije ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kikaba kigiye kubonerwa umuti vuba.

Uwizeyimana avuga ko iyi gare izagurirwa ahari hasanzwe Gare ya Rwamagana ku buryo ngo bizaba ngombwa ko hari abaturage bimurwa kugira ngo haboneke ahantu hahagije ho kuyubaka.

Perezida wa PSF mu Karere ka Rwamagana, Murenzi Jean Baptiste (ibumoso) n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, basoma ku ntango y'abahizi.
Perezida wa PSF mu Karere ka Rwamagana, Murenzi Jean Baptiste (ibumoso) n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, basoma ku ntango y’abahizi.

Uwizeyimana yemeza ko kugeza ubu, ibiganiro n’abazimurwa birimo gukorwa kandi birimo kugenda neza ku buryo ngo kugeza mu Ukuboza 2015, bazaba barangije kwishyurwa ndetse n’inyigo ya Gare yarangiye kugira ngo imirimo yo kubaka itangire.

Iyi Gare ya Rwamagana izubakwa ku bufatanye bw’Impuzamakoperative y’abatwara abagenzi (RFTC), Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rwamagana ndetse n’Akarere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana bwemeza ko mu gihe iyi gare yaba yubatswe, yagira impinduka zikomeye mu iterambere ry’Umujyi wa Rwamagana kandi ikaba yahindura isura y’uyu mujyi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka