Rutsiro: MIGEPROF yashimye uturima tw’igikoni na rondereza ariko igaya imisarani

Muri gahunda yo gusoza ukwezi kwahariwe kwita ku mirire iboneye no kugira isuku ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, intumwa ya minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yashimiye abaturage bo mu murenge wa Mukura kubera ko bafite uturima tw’igikoni na rondereza, ariko abasaba kubaka imisarane isobanutse.

Nyuma yo kugenderera ingo zitandukanye zo mu murenge wa Mukura, ahasuzumwaga cyane cyane uturima tw’igikoni, isuku mu ngo ndetse n’uko umuryango utegura amafunguro, Nyirabahinde Anastasie, umukozi wa minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe gucengeza ihame ry’uburinganire, yashimye uturima tw’igikoni na rondereza yasanganye abo baturage.

Benshi mu baturage b'umurenge wa Mukura bashimwe ko bafite imboga na rondereza.
Benshi mu baturage b’umurenge wa Mukura bashimwe ko bafite imboga na rondereza.

Yashimishijwe n’uko ingo nyinshi yasanze zifite uturima tw’igikoni n’imirima iteyemo imboga z’ubwoko butandukanye, abwira abaturage ko imboga ari ingirakamaro mu gutegura indyo yuzuye. Yasabye abafite rondereza kuzifata neza, asaba abatazifite na bo kuzubaka kuko zigira uruhare runini mu kurondereza ibicanwa.

Icyakora uwo muyobozi yanenze imisarani y’abo baturage, abasaba kubaka imisarani myiza no kwita ku isuku yayo kuko ari hamwe mu hantu h’ingenzi abantu bakenera kwifashisha buri kanya.

Yagize ati “imisarani, baturage ba Mukura ni ikibazo, n’aho iri, umuntu ajyamo akeka ko uri bumugwire, nimurebeukuntu mwahangana n’ikibazo cy’imisarane.”

Intumwa yaturutse muri MIGEPROF yerekereye abaturage uko bagomba kwita ku turima tw'igikoni.
Intumwa yaturutse muri MIGEPROF yerekereye abaturage uko bagomba kwita ku turima tw’igikoni.

Abaturage bafashe ingamba zo kuvugurura imisarani ndetse biha n’igihe ibyo bikorwa bizaba byarangiriye, bakaba bamwemereye ko bazaba barangije kuyubaka bitarenze ukwezi kwa karindwi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline na we yibukije abaturage b’umurenge wa Mukura ko muri ya gahunda yo kurangwa n’isuku ababyeyi bagomba gukarabya no gusasira neza abana, kuko matela atari iz’ababyeyi gusa.

Yabasabye no kwirinda ubuharike no kubyara abana benshi, ahubwo bakabyara abo igihugu ndetse n’ababyeyi bashoboye kurera, bakabashyira mu ishuri kugira ngo bajijuke, bamenye n’ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko ari bo mizero y’u Rwanda rw’ejo.

Abaturage basabwe kubaka imisarani isobanutse no kwita ku isuku yayo.
Abaturage basabwe kubaka imisarani isobanutse no kwita ku isuku yayo.

Mu gusoza ukwezi kwahariwe kwita ku mirire iboneye no kurangwa n’isuku mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro tariki 20/06/2014, habayeho na gahunda yitwa “kubyarana muri batisimu”, aho imiryango imwe yiyemeje gufasha no kwerekera indi miryango ikirangwamo imirire mibi n’isuku nke.

Abana na bo bahawe indyo yuzuye mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kujya bategura indyo yuzuye mu miryango yabo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

urumva rero ko hari byinshi bakibura buriya umusarani ni ipfundo ry isuko yo murugo , umusarani usukuye ni isuko izira inenge yo umuryango izira indwara babacyahe rwose

karekezi yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

isuku ni isoko y’ubuzima niba bamaze gukemura imirire nibamenye nuko nabakora isuku ku mubiri wabo ndetse naho baba harimo n’ubwiherero kuko niyo nzira nziza yo kurwanya indwara.

Samson yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

duhagurukire kurwanya imirire mibi y;abana maze duharanire ko imikurire y;abana bacu yaba myiza kuko burya iyo babayeho nabi bibadindiza mu mikurire

bwanga yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka