Rusizi: Umuco wo ku Nkombo wo guharika uri mu bituma abana bakomeza kuba benshi

Kuba Abanyenkombo bagifite imico bakomora muri Congo wo guharika, aho usanga abasore bakiri bato bafite abagore barenze umwe, ngo ni imbogamizi ikomeye muri gahunda yo kuringaniza imbyaro muri kuri iki kirwa.

Ubwo Kigali today yaganiraga n’urubyiruko rwo muri uyu murenge, rwayitangarije ko hari abasore biringira imari bibitseho harimo kuba bafite amato akoreshwa mu kuroba injanga bigatuma baharika.

Imibereho y'abakuru n'abakiri bato usanga igoranye kubera ubwinshi bw'abana.
Imibereho y’abakuru n’abakiri bato usanga igoranye kubera ubwinshi bw’abana.

Innocent Habarurema ni umwe muri aba basore uvuga ko uyu muco wo guharika bawukomora muri Congo, ariko nyamara n’ubwo ngo bigana Abanyekongo ntabwo bari ku kigero kimwe mu bijyanye n’ubukungu.

Asanga bagenzi be bakwiye gucika kuri uwo muco wo kubyara abana benshi, kuko ngo biteye isoni kubona umusore w’imyaka 25 afite abana barenga umunani ariko nta bushobozi afite bwo kubarera, nk’uko Habarurema na bagenzi be babyemeza.

Abenshi muri aba bana birirwa bazerera kuko imiryango yabo iba itabitayeho.
Abenshi muri aba bana birirwa bazerera kuko imiryango yabo iba itabitayeho.

Iyo ugeze muri uyu murenge wa Nkombe abenshi batungurwa no kubona abana benshi baje kubasanganira ku marembo y’ikiyaga cya kivu. Abandi ugasanga bari kuri icyo kiyaga bari koga mu mazi.

Iyo ugerageje kuganira nabo usanga ubuzima bw’aba bana budahagaze neza, aho abenshi bavuga ko imibereho yabo igoranye. Hari bamwe batangaje ko ngo baba barabuze ababyeyi babo bakiri bato, bityo ba mukase bakabakiriza kubafata nabi.

Abana bamwe ubasanga kunkengero z'ikiyaga baje koga.
Abana bamwe ubasanga kunkengero z’ikiyaga baje koga.

Victor Sebagabo, umunnyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, atangaza ko hakora ubukangurambaga bwa buri munsi, aho ngo umwaka ushize bavuye kuri 11% ubu ngo bageze kuri 23% mu gushyira mu ngiro kuringaniza imbyaro.
Yemeza ko hari abagenda babyumva ku buryo bizera ko mu minsi iri imbere hari ikizahinduka. Avuga ko abamaze gusobanukirwa bo bavuga ko uyu muco wo guharika ari imbogamizi mu iterambere ryabo, kuko ngo ntacyatuma batera imbere babuze nibyo barya.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka