Rusizi: Nyuma yo kubona ingaruka zo gutura mu manegeka bafashe ingamba zo kwimuka

Nyuma y’aho mu minsi ishize mu kagari ka Ntura mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi habaye ikiza cy’ubutaka bwitse umusozi ukariduka hakangirika bikomeye amazu 2 y’imiryango ibiri mu yari ihatuye, ubu abaturage b’ako kagali baravuga ko bamaze kumva ko ibyo Leta ibabwira ibakangurira kuva ahantu h’amanegka bakajya gutura ahantu hazima ari ingirakamaro.

Hari bamwe mu baturage bajyaga babwirwa ibyo kuva mu manegeka bakabanza guhatiriza bavuga ko ngo batava kuri gakondo cyangwa se bakagira izindi nzitwazo ariko abaturiye ahabereye icyo kiza n’ubwo hashize iminsi ngo ntawavuga ibyo kuva mu manegeka ngo babihakane.

Icyo kiza cyatunguranye kandi bikaba mu masaha ya nijoro baryamye cyangije nzu 2 zirimo iya Habiyambere Callixte, umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye ufite umugore n’abana batatu ndetse n’iya Nyirabakungu Annonciata, umupfakazi na we wa Jenoside utishoboye ufite abana batanu.

Nyuma yaho umusozi uridukiye ubu ngo biteguye kuva mu manegeka.
Nyuma yaho umusozi uridukiye ubu ngo biteguye kuva mu manegeka.

Usibye inzu hangiritse n’imyaka y’iyi miryango yari ihinze mu masambu yabo yarangiritse icyakora Imana yakinze akaboko bo ntibagira icyo baba.

Ubwo uwo musozi waridukaga abaturanyi b’iyo miryango bari baje kureba uko uwo musozi wamanutse mu butaka batangarije abanyamakuru ko bahakuye amasomo yo kwirinda gutura munsi y’imisozi cyangwa ahantu h’amanegeka, bakaba baritangiraga ubuhamya bavuga ko ibyo Leta ihora ibakangurira byo gutura heza babona bifite akamaro.

Nyuma y’uko uyu musozi uriduka izindi ngo zituye hafi aho zigera kuri 7 nazo zasabwe kwitegura kuhimuka kugira ngo zitazatwarwa n’ibiza ubu ngo zikaba ziri mu myiteguro yo kuhava mu gihe bagitegereje aho bagomba kwimurirwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose nibagire vuba batibuka ibitereko basheshe, leta irahari ngo ibafashe kandi ntiyigeze ihwema kubibabwira no kubibaburira , yarabahendahenzi rwose nuko abantu tutumva ntitunanyurwe, abantu bahora batwarwa ninkangu ariko wagira ngo ntitubona , gusa nizereko iki cyemezo rwose bagifashe atari ibyamagambo!

kalisa yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka