Rusizi: Nta muhigo w’uyu mwaka uragera kuri 50%

Nyuma yo kutishimira umwanya wa 27 akarere ka Rusizi kegukanye mu mihigo y’umwaka ushize, itsinda ry’abatekinisiye b’akarere ka Rusizi bakoze inama yo kurebera hamwe uko imihigo y’uyu mwaka yakwihutishwa kugira ngo izarangire hakiri kare.

Muri iyo nama yabaye tariki 27/12/2012 byagaragaye ko nyuma y’amezi atandatu umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 utangiye ibikorwa byinshi byatangiye gukorwa ariko nta muhigo n’umwe uri hejuru y’amanota 50%.

Ibyo ngo basanga aribyo kwihutira kugira ngo n’ibura imwe ibe ivuye mu nzira kuko nibikomeza gutyo bizatuma akarere katesa imihigo neza nkuko kayisinye akaba ari na yo mpamvu umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yabwiye abatekinisiye gukora bivuye inyuma hakiriho igihe.

Abatekinisiye b'akarere ka Rusizi biyemeje guhindura imikorere kugira ngo imihigo yihutishwe.
Abatekinisiye b’akarere ka Rusizi biyemeje guhindura imikorere kugira ngo imihigo yihutishwe.

Zimwe mu mbogamizi zituma akakarere kaza ku mwanya mubi kandi gafite ibikorwa bikomeye harimo itangwa ry’amasoko manini kuri barwiyemezamirimo aho abayatsindira batinza ibikorwa cyane no kuvuguruzanya mu maraporo atangwa.

Ibyo byafatiwe ingamba muri iyi nama aho bavuze ko bagomba kuzajya basuzuma raporo mbere y’uko atangwa mu nzego zo hejuru, ikindi aba batekinisiye bumvikanye n’uko buri wese agiye kuvugurura imikorere ye kugira ngo akarere kazazamuke mu ntera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko bagize inama ariko ndabona batigeze bavuga ibindi twe tubona nka baturage bituma tutesa imihigo bajye banatumira abturage kuko les techniciens nibo bagira faiblesse urajya kumushka mu biro ugasanga ntahri,yajya muri pause akarenza haaa sinzi

Rukundo yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka