Rusizi: Bahagurukiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Abayobozi n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo guharanira ubuzima bw’umwana bo mu Karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya ibikorwa bibi bibangamira ubuzima n’uburenganzira bw’umwana.
Ni nyuma yaho bimaze kugaragara ko hari abana benshi bata amashuri bakajya gukoreshwa imirimo y’ingufu ndetse abandi bakishora mu biyobyabwenge. Aba bafatanyabikorwa bavuga ko ngo basanga uruhare runini muri ibyo bikorwa bigayitse bikorerwa abana ngo bituruka ku babyeyi babo baba bataye inshingano zo kurera abana babo.
Ni muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nirere Francoise, yasabye aba bayobozi gukangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana bakareka kwangiza ubuzima bw’abana babo babatesha amashuri.
Abanyamadini, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge hamwe n’abayobozi b’imishinga ya Compassion ifite mu nshingano kurera abana b’abakene baratangaza ko bagiye gukora cyane bigisha ababyeyi guha abana uburenganzira busesuye dore ko ngo babakoresha imirimo itari iyabo bikaba byatuma imikurire yabo igwingira.
Mu karere ka Rusizi, Compassion Internationale ihafite imishinga 15 ifasha abana 4192 mu rwego rwo kubakura mu ngoyi y’ubukene; nk’uko bitangazwa na Havugimana Flavier umuyobozi w’iyimishinga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Flavier Havugimana atangaza kandi ko aba bana bafashwa mu buryo butandukanye ubwaribwo bwose haba mu buvuzi, mu mashuri no mu bindi bikorwa bibafasha kwikura mu bukene harimo kwihangira imirimo bagaterwa inkunga.
Inama yahuje aba bafatanyabikorwa tariki 17/06/2013 yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki ya 16 kamena ariko muri utu turere hakazaba umwihariko wo kuwizihiza mu bihe bitandukanye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima cyane uburyo Compassion ikomeje gufasha abana muri aka Karere kacu ka Rusizi. Imibereho y’abana irimo irahinduka ku buryo bugaragara. Mukomereze aho!