Rusizi:Abagore bakora ubucuruzi buciriritse biyemeje kuba umusemburo w’amahoro mu Biyaga Bigari

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bibumbiye mu muryango COSOPAX uharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari basanga kuba barihurije hamwe bizatuma baba umuyoboro w’amahoro muri aka karere aho bavuga ko bazasakaza amahoro bahereye mu miryango yabo ndetse bakayakwiza no mubaturanyi.

Babitangaje mu mahugurwa yahuje abo bagore bari baturutse mu Rwanda, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku wa 26 Kamena 2015, yateguwe na Diyosezi Gatorika ya Cyangugu agamije kubigisha gukora imishinga iciriritse no kubana mu mahoro.

Padiri Diogene, Umuyobozi wa Komisiyo y'Amahoro n'Ubutabera muri Diyosezi ya Cyangugu avuga ko abaturage bo mu Biyaga Bigari bamaze gutera intambwe mu kubana neza.
Padiri Diogene, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amahoro n’Ubutabera muri Diyosezi ya Cyangugu avuga ko abaturage bo mu Biyaga Bigari bamaze gutera intambwe mu kubana neza.

Ibyo kandi ngo byatekerejweho hagamijwe kwimakaza amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatorika ya Cyangugu.

Bamwe mu bagore bahuguwe bavuga ko mbere yo kubabumbira hamwe bahoraga bishishinya aho buri wese yumvaga ari nk’umwanzi wa mugenzi we ngo bitewe n’amateka yaranze aka karere nk’uko Mukarugeruza Rosette na Ndenzako Espence babivuga.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ngo basigaye bakora bisanzura batishishanya.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ngo basigaye bakora bisanzura batishishanya.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi Gaturika ya Cyangugu, Dufatanye Diogene, na we yemeza mbere habagaho kwishishanya hagati y’abatuye ibi bihugu ariko ko hari icyahindutse nyuma y’ibiganiro bibakangurira kubana mu mahoro byagiye bihabwa ibyiciro bitandukanye birimo n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Uretse aya mahugurwa yagenewe abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, iyi komisiyo ngo inatanga amahugurwa nk’aya ku rubyiriko rw’ibyo bihugu hagamijwe kubatoza umuco wo kubana mu mahoro nta kwishishanya.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka