Rulindo: Gahunda ya “Mvura nkuvure” yabagiriye umumaro

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe bahuriye muri gahunda ya “Mvura nkuvure”, bavuga ko yabafashije mu buryo bwo gukira ibikomere basigiwe n’amateka yaranze igihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/8/2014, ubwo basozaga ibyumweru icumi na bitanu bamaze biga ku cyabafasha kugira amahoro yo mitima, dore ko ahanini abahuriye muri iyi gahunda bavuga ko mbere bari bahangayitse kubera kutagira ubaganiriza ngo abahumurize bityo babashe gukira ibikomere basigiwe n’amateka igihugu cyanyuzemo, harimo na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagize iri itsinda ngo mbere bumvaga atari abantu barabaye nk’inyamaswa, aho wasangaga bahora bigunze batanashaka no gukora ngo bagire icyabateza imbere kimwe n’abandi.

Abishe n'abiciwe babanye neza nta kibazo kubera gahunda ya mvura nkuvure.
Abishe n’abiciwe babanye neza nta kibazo kubera gahunda ya mvura nkuvure.

Mukankusi Grâce utuye mu kagari ka Kijabagwe yarokotse wenyine mu muryango we nyuma y’uko abo bavukanaga bose bishwe mu gihe cya jenoside.

Yagize ati ”Jye nabayeho mu buzima bubi cyane, mbabaye, ntajya nseka narasigaye jyenyine mbega nkumva ubuzima bwarambihiye, ariko aho nziye muri iyi gahunda ya ‘Mvura nkuvure’ numva narakize mbasha kuganira n’abandi ngaseka ubu nsigaye nkora nkiteza imbere”.

Hakizimana Samuel wagize uruhare rukomeye mu kwica abatutsi bari baturanye avuga ko yahoranaga ubwoba, urwikekwe no kumva adatuje mu mutima.

Yemeza ko aho ahurijwe na bagenzi be muri gahunda ya ”Mvura nkuvure” byamufashije ku buryo ibyo byose yari afite bimubangamiye mu mibereho ye byashizeho, ubu yumva yaragaruye ikizere cy’ubuzima bw’ejo.

Yagize ati”nahoraga numva nakwihisha abo nahemukiye, nkumva nta mahoro mfite mu mutima gusa iyi gahunda aho iziye naratuje ubu ndasabana nsurana n’abo niciye kandi tubanye neza”.

Abishe n'abiciwe bahanye impano mu gusoza amahugurwa kuri gahunda ya "Mvura nkuvure", ikimenyetso cy'uko bakize ibikomere.
Abishe n’abiciwe bahanye impano mu gusoza amahugurwa kuri gahunda ya "Mvura nkuvure", ikimenyetso cy’uko bakize ibikomere.

Mushashi Christine umukozi wa gahunda ya “Mvura nkuvure” ku rwego rw’igihugu avuga ko yagiyeho kugira ngo ifashe bamwe mu banyarwanda bakomerekejwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, kandi ngo asanga intego yayo igenda igerwaho bakurikije ubuhamya bakura mu bantu benshi bayirimo.

Mushashi avuga ko ibyifuzo byabo ari uko iyi gahunda yagera ku banyarwanda bose bityo bagakira ibikomere basigiwe n’ayo mateka haba abiciwe n’abishe ngo kuko bose bafite ibikomere.

gahunda "Mvura nkuvure" yatangiye mu kwezi kwa Mata umwaka wa 2014 ikaba ikorera mu turere umunani. Mu karere ka Rulindo ifite gahunda yo kugera ku bantu 636, kugeza ubu imaze kugera kuri 320.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iyi gahunda ni nziza cyane izazana ubumwe burambye kandi nahandi bagomba kubireberaho kuko nicyo abanyarwanda dukeneye.

Karemera yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

ariko muri iyi minsi ndi kugenda nkunda u Rwanda cyane abanyarwanda bari kugenda barushaho kwigira kandi ukabonako babifitemo rwose ubushake bukomeye cyane , ibi nibinyereke uburyo ubuyobozi bwacu bwahaye ikizere abaturage bwo kubaho kandi neza, vive muzehe Paul Kagame

kamali yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

nubundi iyo abantu badahuye ngo baganire ku bibazo bafite usanga bahirana urwikekwe kandi ugasanga ntaho byabageza

umuzindaro yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Total rubbish! barebe ibiri mumitima yabo!

keza yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka