Rulindo: Abafashwe mu bucukuzi butemewe baragirwa inama ku mikoreshereze y’umutungo kamere

Abantu 200 bo mu karere ka Rulindo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye uburengenzira barimo guhabwa inyigisho zitandukanye ku bijyanye n’imyitwarire ku muntu ushaka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aba bagabo biganjemo abakiri bato bafatiwe mu mukwabo wabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, kuri ubu bahurijwe mu kigo cya Transit Center giherereye mu murenge wa Bushoki.

Muri iyi minsi bahamaze ngo basanga inyigisho bahererwa muri iki kigo ari ingirakamaro kuko zizatuma basobanukirwa neza uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa nta kajagari, bityo uwifuza kubukora akaba yabukurikiza ntagire izindi ngaruka ahura nazo.

Barigishwa kandi ku mategeko agenga ubutaka n’agenga ibidukikije, aho ababishinzwe babasanga muri iki kigo bakabasobanurira icyo umuntu akwiye gukora kugira ngo abashe kugira icyo akorera ku butaka bwa Leta burimo imitungo kamere, n’uburyo umuntu akwiye gufata neza ibidukikije mu rwego rwo kugira ngo bitangirika kandi ari byo bigize ubuzima bw’isi.

Abafashwe mu bucukuzi batabifitiye uburengenzira barimo guhabwa amahugurwa ku mukoreshereze y'umutungo kamere.
Abafashwe mu bucukuzi batabifitiye uburengenzira barimo guhabwa amahugurwa ku mukoreshereze y’umutungo kamere.

Ndenzaho Cyprien wafatiwe mu murenge wa Ntarabana aragira ati “inyigisho duhabwa zizadufasha gusobanukirwa byinshi ku bijyanye n’ibyo twakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.

Ngabonziza Aloys wafatiwe muri Rusine yagize ati “nafatiwe mu birombe bya Rusine ncukura umucanga nta burenganzira mbifitiye, inama nagira bagenzi banjye ni ukureka uyu muco mubi wo gucukura nta burengenzira ahubwo bagakurikiza inama bagirwa bityo ntibazakurikiranywe na Leta kubera kwangiza ibidukikije kandi bigaragara ko bidufitiye akamaro kanini”.

Felicien Niyoniringiye ushinzwe ubutaka mu karere ka Rulindo mu nyigisho yahaye aba bafashwe kuri uyu wa 18/8/2014,yabasobanuriye uburyo batagomba gukoresha ubutaka uko bishakiye, bwaba ubwabo bwaba n’ubwa Leta.

Felicien avuga ko impamvu bazanywe muri iki kigo ari ukugira ngo babigishe babafashe kumva neza itegeko rigenga ubutaka, n’ibidukikije bityo bakabasha kubikoresha uko bikwiye.

Ikindi ngo ni uko asanga amasomo bazahabwa mu gihe bazamara muri iki kigo, azafasha na bagenzi babo batabashije gufatwa mu mukwabo, ngo kuko bazagenda bakabasobanurira uburengenzira bafite ku mikoreshereze y’ubutaka bwabo kimwe n’ubwa Leta.

Uretse abafashwe bacukura umucanga, mu karere ka Rulindo hakorwa ubucukuzi bw’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti na Wolfram.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

butaka bwacu ni buto, abantu rero babukoresheje nabi usanga nta musaruro butanga niyo mpamvu kuburinda ari ngombwa

ruhaha yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka