Ruhango: Umwana muto yishwe n’imyumbati mibisi naho abandi babiri bajyanwa mu bitaro

Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice yapfuye azize imyumbati mibisi yahekenye ubwo bayikuraga mu murima, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013. Undi witwa Nathan Niyonzima na Devota Jyamubandi bo barwariye mu bitaro by’i Gitwe.

Gerald Ndikumukiza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango, avuga ko ababyeyi b’aba bana batari bahari, ariko ngo abaturanyi bakibimenya bahise bashaka amata barabaha.

Umwe yakomeje kumererwa nabi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kibingo, agwa mu nzira bataramugezayo. Abandi bo ngo ubu barimo koroherwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka