Ruhango: Njyanama yasabye ko mu mezi 3 hari ibibazo bigomba kuba byacyemutse

Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yateranye tariki 27/06/2014, yasabye ko mu mezi atatu ikibazo cya farumasi y’akarere ndetse n’icy’ishuri GS Bukomero bigomba kuba byacyemutse.

Farumasi y’akarere ka Ruhango ntikora neza aho usanga imiti ishaje ibikanwa n’imizima naho ikigo cya GS Bukomero kivugwamo mashine zatanzwe na minisiteri y’uburezi zikaba zaraburiwe irengero.

Iyi nama ubwo yateranaga, komisiyo zigize njyanama zagiye zigaragaza bimwe mu bibazo bikwiye kwihutirwa gukemurwa, kuko harimo ibibangamira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Inama njyanama y'akarere ka Ruhango yateranye yiga ku bibazo bitarakemuka.
Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yateranye yiga ku bibazo bitarakemuka.

Nyuma yo kuganira kuri ibi bibazo ndetse na komite nyobozi ikagaragaza uruhare rwayo mu kubikemura, Gakuba Didier perezida wa njyanama, yasabye inzego zose bireba kugirango zibikurikirane vuba.

Kuko ibibazo nk’ibi iyo bidakurikiranywe ngo niho hava kudindizwa ku iterambere ry’umuturage. Akaba yasabye ko bazongera guterana nyuma y’amazi atatu ibi bazo byose byagiye bigaragazwa byaramaze gukemuka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagira ngo nshime inama Njyanama ya Ruhango kuko bigaragara ko yagaragaje impinduka mu miyoborere myiza y’aka Karere .Ikindi mu genzi wanjye kuba buriya yatanze amezi atatu bishobora no gukemuka mu minsi mike njye ndabona ari nka Deadline ariko buriya inzego zishinzwe gushyiramubikorwa zihita zitangira kubyubahiriza .Kandi Ruhango mu bijyanye no gucunga umutungo wa Rubanda babiha agaciro kuburyo nkeka ko biza gukemuka vuba.

chryso yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ariko rero hari ahantu ntemeranya na njyanama ya RUHANGO itanga maezi atatu ngo hakemuke ikibazo nk’iki cya GS BUKOMERO. Ayo mezi ni menshi cyane ahubwo sinzi icyo inzego zibishinzwe zakoraga iki gihe cyose. Twumva ko ibikoresho byibwe kandi mu babishinjwa harimo ba nyakubahwa bagombaga kubicunga nyuma bagafatwa nyuma bakarekurwa!!!! Eeh, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha muri he? Amezi atatu ni menshi.

Birarambiranye yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka