Ruhango : Inama Njyanama y’akarere y’ungutse abajyanama bashya

Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yungutse abajyanama bashya ubwo kuwa 28/03/2014 yakiraga madamu Uwineza Béatrice na Ntakirutimana Josée batowe mu cyiciro cy’abahagarariye abagore na Rutayisire Rulinda Jean uhagarariye icyiciro cy’abikorera muri iyo nama.

Aba bagore Uwineza Béatrice na Ntakirutimana Josée binjiye mu nama njyanama y’akarere basimbuye Izabiriza Médiatrice uherutse gutorerwa kuba umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Nyiramahoro Assumpta weguye ku mwanya w’umujyanama ku mpamvu ze bwite.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Ruhango bakiriye bagenzi babo, babizeza ubufatanye mu guteza imbere akarere kabo.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Ruhango bakiriye bagenzi babo, babizeza ubufatanye mu guteza imbere akarere kabo.

Rutayisire Rulinda Jean ukuriye urwego rw’abikorera mu karere ka Ruhango we yinjiye mu nama njyanama hubahirizwa itegeko n0 87/2013 rigena ko perezida w’urugaga rw’abikorera muri buri karere aba ari umwe mu bagize inama njyanama y’akarere.

Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Ruhango, Gakuba Didier, yijeje abajyanama bashya ko baje mu ikipe isanzwe ifatanya kandi bose bazakomeza kunga ubumwe no gufatanyiriza hamwe n’abo basanzemu guharanira icyagirira abaturage babatoye akamaro n’igihugu muri rusange.

Abajyanama bashya nabo bavuze ko bishimiye kuba mu nama ifasha aaturaga ikanabavugira, kandi ngo batari basanzwe mu nama njyanama y’akarere, bamenyereye imirimo yo kwitangira abaturage no guharanira icyabateza imbere.

Abajyanana bashya batangiye inshingano nshya batorewe babanza kurahirira imbere ya visi-perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu mihango yabaye kuwa gatanu tariki ya 28/03/2014.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka