Ruhango: Impanuka yahitanye batatu, batandatu barakomereka bikomeye

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gataka, habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana ifite pulaki nomero T528DMC, yavaga i Kigali ipakiye umuceri yerekeza i Rusizi, yagonze Coaster RAE 649L yari imbere yayo irimo yerekeza kwa Yezu Nyirimpuwe, abantu batatu bahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo, abantu bakunze kwita Rukururana, yacitsemo kabiri igice cy’imbere kiba cyicayemo umushoferi gihita gitandukana n’igice cy’inyuma.

Ati “Akimara kugonga Coaster, umushoferi yayikomezanyije iyirenza umuhanda, igwira abantu batatu bari munsi y’umuhanda bombi bahita bapfa”.

SP Kayigi avuga ko abari muri Coaster uko ari batandatu bakomeretse bikomeye, bose bajyanwe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo bitabweho n’abaganga, na ho abapfuye bajyanwe kuri ibi bitaro gukorerwa isuzuma. Umushoferi wari utwaye iyo kamyo yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Kibingo kuko yakomeretse byoroheje.

Ati “Izi modoka zagonganye zose zangiritse bikomeye, ubu harimo gushakwa uburyo zikurwa mu muhanda kugira ngo zitabangamira ibindi binyabiziga”.

SP Kayigi avuga ko impanuka ikimara kuba inzego z’umutekano zahageze zipima abashoferi bombi, basanga nta bisindisha banyoye bagakeka ko uku gucikamo kabiri kw’iyi kamyo yatewe n’uburemere bw’umuceri yari ipakiye.

SP Kayigi yihanganishije imiryango yabuze ababo, aboneraho no gutanga ubutumwa ku bantu batwara imodoka nini, kujya bitwararika bakirinda gupakira ibintu byinshi kandi bifite uburemere imodoka itabasha gutwara.

Yunzemo ko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe, ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bukorwa na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda, ariko agasaba ko abatwara ibinyabizi kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo baba bigishijwe kugira ngo birinde impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka