Ruhango: Imiryango 59 yiyemeje gutangira umwaka ibanye mu buryo bwemewe n’amategeko

Imiryango 59 yo mu karere ka Ruhango yafashe icyemezo cyo gutangira umwaka mushya wa 2013 ibanye mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko ubuyobozi buhora bubibakangurira.

Iyi miryango yose yasezeranye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko tariki 27/12/2012 mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango.

Imwe muri iyi miryango ikimara guserana imbere y’amategeko, yavuze ko ubu igiye gutangirana umwaka wa 2013 ingamba nshya zitarangwamo umwiryane, ahubwo iharanira icyateza imbere ingo zabo ndetse n’igihugu.

Ngo iyo umugore n’umugabo babanye batarasezeranye umwe aba nta kizere afitiye undi, bityo gutera imbere bikananirana.

Imiryango imaze gusezera yemeza ko amahirwe yo gutera imbere yiyongera.
Imiryango imaze gusezera yemeza ko amahirwe yo gutera imbere yiyongera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa, wasezeranyije iyi miryango yasabye indi miryango yose ikibana mu buryo butemewe n’amategeko, gukora ibishoboka byose bakabana basezeranye kuko aribyo bizatuma batera imbere uko babyifuza.

Bihezande avuga ko ibibazo kugeza ubu bikunze kugaragara, ari ibiterwa n’imiryango ibanye itarasezeranye imbere y’amategeko ariko ngo iyo imaze gusezerana, nta bibazo byongera kuhagaragra.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka