Ruhango: Abirukanwe muri Tanzaniya barasaba kutitwa Abatanzaniya

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, bacumbikiwe mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane n’abaturage bagenzi babo bakibita Abatanzaniya kandi bo bazi neza ko ari Abanyarwanda.

Aba Banyarwanda bavuga ko abantu baturanye abenshi muri bo bakibita Abatanzaniya, kuri bo bakumva bitabashimishije.

Kamuntu Yesaya ni umwe muri aba Banyarwanda birukanywe Tanzaniya akaba ari nawe uhagariye bagenzi be, avuga ko iyo bagiye mu nama cyangwa mu bindi bikorwa, usanga abaturage bavuga ngo ni Abatanzaniya.

Ati “biratubabaza cyane, kuko hari ubwo baba bavuga ngo bagiye gukusanya inkunga zo guha b’Abatanzaniya kandi twe tuba twifuza ko batwita Abanyarwanda”.

Kamuntu Yesaya uhagarariye bagenzi be birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu kagari ka Rwoga.
Kamuntu Yesaya uhagarariye bagenzi be birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu kagari ka Rwoga.

Icyakora avuga nta kindi kibazo bafitanye, ndetse ngo ashimishwa n’ukuntu babakiriye bakabitaho zeza.

Sibomana Jean Marie Vianney nawe ari mu banyarwanda birukanywe Tanzania, avuga ko iyo abaturage babise Abatanzaniya bitabashimisha kuko biyumvamo Ubunyarwanda cyane, kandi bakaba baranamaze gutahuka mu gihugu cyabo, bagasaba ko bidakwiye gukomeza.

Gusa ubuyobozi nabwo buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ngo bwanatangiye kumvisha abaturage guhindura imyumvire.

Bamwe mu Banyarwanda birukanwe Tanzaniya ngo babangamirwa no kwitwa Abatanzaniya.
Bamwe mu Banyarwanda birukanwe Tanzaniya ngo babangamirwa no kwitwa Abatanzaniya.

Mpinganzima Collette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwoga, agira ati “nanjye barabimbwiye pe, ariko mpamyako babivuga batagamije kubakomeretsa ahubwo n’imyumvire iba idakosotse. Icyo twakoze kandi tugikora, binyuze mu nteko z’abaturage tubasobanurira ko atari Abatanzaniya ahubwo ari Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya”.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu abaturage batangiye kugenda babyumva akaba yizeza ko bitazakomeza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

oya rwose nibumve ko ari banayarwanda bagaurtse iwabo kandi bisanga muri buri kimwe, natwe abo basanze mugihugu rwose tubafashe kumvako bari iwabo bahisange bahiyumvemo kandi dufatanye muri byose, bya bibina, ni amacoperative tubasangizeho tubashyiremo mu rwego rwo gukomeza kubafashe kwiyumvamo igihugu cyababyaye

sam yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

aba ni benewacu bagomba kugubwa neza mu Rwanda kandi bakumva ko ntawe uzabirukana nkuko birukanywe muri tanzaniya

runyambo yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka