Ruhango: Abanyarwanda birukanywe Tanzania barasaba guhuzwa n’imiryango yabo

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barasaba ko bakwiye gufashwa bagahuzwa n’imiryango yabo bagiye batatana igihe bimurwaga mu nkabi ya Kiyanzi na Rukara, ubwo bimurwaga bajyanwa gutuzwa mu karere bavukamo.

Aba banyarwanda bavuga ko igihe bimurwaga mu nkambi ya Kiyanzi tariki 08/01/2014, bakajya gutuzwa muri aka karere ri nako bavuyemo ubwo bahungaga mu myka itandukanye, ngo bagiye baburana n’abavandimwe babo kuko bo bagiye bajyanwa gutuzwa ahandi.

Mukantaganda Stefanie avuga ko yaburanye n'umugabo n'umukazana kandi akaba abana n'uburwayi bw'igifu
Mukantaganda Stefanie avuga ko yaburanye n’umugabo n’umukazana kandi akaba abana n’uburwayi bw’igifu

Murangira Vianney n’umusaza w’imyaka 82 avuka mu murenge wa Kinazi, avuga ko ubwo bimurwaga muri izi nkambi, ngo abana be baratandukanye akaba atazazi aho bagiye gutuzwa.

Ati “dore ubu ndikumwe n’aka kuzukuru kanjye gusa, abandi sinzi aho babajyajye, dore ibi bintu ndimo kubifashwa n’abaturanyi twazanye, rwose ubu sinzi uko ndibubeho, mudufashe baze tubane.”

Mukantaganda Stefanie n’umubyeyi uvuga ko yaburanye n’umugabo ndetse n’umukazana we akaba atazi aho berekejwe.

Agira ati “ubwo twavaga Tanzania, umugabo wanjye yasigayeyo ariko nyuma yaje kutureba ubu twabanaga. None barimo kwitwimura sinzi we aho bamujyanye, niba yasigaye mu nkambi simbizi.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko afite uburwayi bw’igifu bukomeye cyane, ngo yajyaga afashwa n’umukaza we none nawe baratandukanye akaba yibaza uko azabaho. Agasaba ko bafaswa kubonana n’abo baburanye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko iki kibazo cyoroshye cyane kuko ngo bazafasha iyi miryango guhuzwa n’abavandimwe babo.

Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga iki kibazo cyabayeho koko, bikaba ngo byaratewe n’uko abantu bari mu kajagari kenshi cyane.

Akaba abizeza ko ibintu byose nibamara kujya ku murongo, bazafatanya na minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi guhuza iyi miryango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuvanwa mu kaga bari barimo ni byo byari bigoye nago ubundi ibisigaye ni akabazo gato cyane

kiki yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka