Ruhango: Abakozi ba Tigo Cash barimo kwibwa amafaranga mu buryo bw’amayobera

Abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya Tigo bakorera mu karere ka Ruhango, bamaze kwibwa amafaranga asaga ibihumbi 500 mu buryo batari bamenya.

Ntakirutimana Odette, ni umucuruzi wa Tigo Cash akorera mu mujyi wa Ruhango, avuga ko yibwe amafaranga ibihumbi 110 n’umuntu atashoboye kumenya, icyakora ngo amayeri bakoresha kugirango bakwibe yarayatahuye.

Ati “baza ari benshi umwe akubwira ngo arashaka kubikuza, undi akavuga ko akeneye kubitsa, undi akakwaka mitiyu. Noneho bagasa nk’abagutesha umutwe, igihe ugiye gukorera umwe baba bitegereza code ukoresha muri terefone yawe”.

Odette avuga ko iyo bamaze kumenya izi code ngo hagaruka umwe akakubwira serivise akeneye, ukamuha terefone ngo ashyiremo nimero ye. Icyo gihe aho gushyiramo nimero ye, ahita ajya muri serivise za Tigo Cash akiyoherereza amafaranga.

Daniel Musengamana we bamutwaye amafaranga ibihumbi 70, avuga ko bitoroshye kumenya aba bantu kuko ngo sim card bakoresheje biyohererezaho amafaranga y’umucurizi wa Tigo Cash, ahita ayita ubwo agashaka indi.

Icyakora ngo hari abo bamaze gukeka kuburyo mu mugoroba wa tariki 29/10/2013, hari uwo bataye muri yombi witwa Niyomugabo Philemon uvuga ko akomoka i Kareba mu murenge wa Ntongwe akarere ka Ruhango. Akaba afungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Gusa uyu musore w’ikigero cy’imyaka 22 y’amavuko, ibi arabihakana akavuga ko ari ukumuharabika kuko ngo ibi bintu bamushinja atabishobora.

Mutabazi Jean Paul ahagarariye abacuruzi ba Tigo Cash mu karere ka Ruhango, avuga iki kibazo bakimenye mu mezi abiri ashize, akavuga ko amaze kwakira abacuruzi ba Tigo Cash bagera kuri 7 bose hamwe bakaba bamaze kwibwa amafaranga ibihumbi 510.

Avuga ko ingamba zamaze gufatwa ari ugukora ubushishozi buhanitse kugirango babashe guta muri yombi aba bantu babashyikirize inzego z’umutekano.

Ubu bujura bumenyekanye mu gihe hashize iminsi humvikana abantu biba amafaranga y’abandi muri za banki hakoreshejwe amakarita yifashishwa mu kubikuza amafaranga ku byuma bya ATM.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka