Rubavu: Habonetse abayobozi banyereza amafaranga y’akarere bakoresheje gitasi z’imirenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burahamagarira abaturage bahawe gitansi zibaca amande bahawe n’imirenge bazizana kugira ngo zikurikiranwe kuko gitansi zica amande zemewe zitangwa n’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Buntu Ezechiel Nsengiyumva, avuga ko abaturage baciwe amande bagahabwa gitansi z’imirenge ari amakosa yakozwe n’abayobozi kandi bagomba guhanirwa.

Ibi bije nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba bagaragaje akarengane bakorerwa n’umurenge wohereza abashinzwe umutekano (Local Defence) kubaca amande y’uko badafite ibiraro mu gihe inka zabo zitazerera ahubwo ziba ziziritse.

Izi gitansi zatanzwe n'umurenge kandi izemewe zitangwa n'akarere. Ikindi nuko amafaranga atangwa atagira ikigero kuko atandukanye bitewe n'uko umuntu ahagaze.
Izi gitansi zatanzwe n’umurenge kandi izemewe zitangwa n’akarere. Ikindi nuko amafaranga atangwa atagira ikigero kuko atandukanye bitewe n’uko umuntu ahagaze.

Abaturage bavuga ko aba bashinzwe umutekano inka bazisanga aho ziziritse bakazizitura bakazitwara umuturage akajya kuyigarura abanje gutanga amande ashyikiriza abayobozi b’utugari bagatanga gitansi z’imirenge.

Cyakora umuyobozi wungirije w’akarere ntiyemera ko umuyobozi washyiriweho kuyobora no gufasha abaturage yajya kuzitura inka y’umuturage ngo arashaka kumuca amande, akavuga ko nyuma yo kwandikirwa n’abaturage bagiye gukora igenzura kandi bibaye byo ababikoze bazahanwa.

Gitasi zemewe zitangwa n'akarere.
Gitasi zemewe zitangwa n’akarere.

Iki kibazo kimaze igihe kitari gito nkuko bigaragara kuri gitansi Kigali Today ifitiye copi, nyamara umuyobozi w’akarere wungirije avuga ko iyo umuturage aciwe amande ashyirwa kuri konti y’akarere kugira ngo aya mafaranga azagirire igihugu akamaro, akavuga ko niba hari abaturage bahabwa gitansi z’imirenge bazishyikiriza akarere kakabakurikirana.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba bandikiye ubuyobozi bavuga ko bacyeneye kurenganurwa nkuko bigaragara mu ibaruwa Kigali Today yashoboye kubona.

Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze gucibwa intege n’amande asabwa n’umurenge kuko bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka nabo bakwa aya amafaranga kandi ntaho kuyakura bafite.

Ibaruwa abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba bandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu basaba kurenganurwa.
Ibaruwa abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba bandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu basaba kurenganurwa.

Abandi baturage badashaka gutangaza amazina yabo bavuga ko baciwe amande bakabura ayo kwishyura bakaguza bamara kubona inka bagahita bazigurisha kuko inka zifatwa ziba zitazererezwa ahubwo ziba ziziritse bakavuga ko buri muturage atagira ikiraro kandi ngo inka iba mu kiraro inakenera gusohoka.

Cyakora bamwe mubayobozi b’utugari batanga izi gitasi bavuga ko babikora babisabwe n’akarere kuko na Gitansi ariho zikomoka nkuko bigaragara kuri kasha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI KIMANUKA UBARIZWA BURINGO,BUGESHI,RUBAVU. ABO BAYOBOZI B’INYAKIRIBA KIMWE NAHANDI HOSE, BANYEREZA UMUTUNGO WA BATURAGE BAWITIRIRA LETA. BIFASHISHIJE GITANZE MBIMBANO UBUYOBOZI NI BUBAKURIKIRANE, NIBIBAFATA BAZAHANWE N’AMATEGEKO.

KMA yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

MU MURENGE WA RUBAVU HO NAGAHOMA MUNWA AHO MU KAGALI KA MURARA BAGITIFU NU MUYOBOZI WAKO KAGALI BO BATUMA BANYUMBAKUMI KUBASHAKIRA INKA BACA FR YO KUNYWERA MBESE MURARA BARAYIREMBEJE PEE NTA MUNTU UVUGURURA INZU YE ATABAHAYE AKANTU YEWE TWARUMIWE PE NONE MURAVUGA AHAAAA

MURARA yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka