Rubavu: Akarere kazafasha imiryango ifite abazize ibisasu byavuye muri Congo

Nyuma y’ibisasu 20 n’amasasu mato menshi yarashwe mu Rwanda n’ingabo za Congo bigahitana ubuzima bw’Abanyarwnda babili naho abandi 9 bagakomereka hamwe n’abanyecongo 7, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko bazafata mu mugongo abagize ibyago.

Rusine Rachel Nyirasafari, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangarije Kigali Today ko ababuze ababo akarere kabafashije kubashyingura ariko igikorwa cyo kubaba hafi ntikizahagarara.

Akavuga ko akarere kateguye kuri buri muryango amafaranga ibihumbi 100 byo gufata mu mugongo umuryango wabuze ababo mu gucyemura utubazo ufite.

Abaturage bereka umunyamakuru aho igisasu cyavuye kikica imirwango ituye hepfo.
Abaturage bereka umunyamakuru aho igisasu cyavuye kikica imirwango ituye hepfo.

Ibisasu byaguye mu Rwanda kuva taliki 25/10/2013 byahitanye Abanyarwanda Jacqueline Niyonsaba w’imyaka 30 hamwe na Habimana Musafiri w’imyaka 45 bikomeretsa abandu Banyarwanda 9 hamwe n’Abanyecongo 7.

Abanyarwanda 9 bakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi no ku bitaro bikuru bya Rubavu. Abo ni Muhoza Eric w’imyaka 12, Gisubizo J D’Armour w’imyaka 14, Amani w’imyaka 8, Gasigwa w’imyaka 4, Nzayisenga Alivera w’imyaka 71, Ntamukunzi Sofia w’imyaka 70, Safari Gisore w’imyaka 35 hamwe na Catherine Gahombo w’imyaka 58.

Abaturage bavuga ko aya amafaranga ahabwa iyi miryango ari macye cyane ko iyo umurayngo ubuze uwawutungaga uba ucitse amaboko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka