Rubavu: Abangavu batewe inda bahawe ibikoresho bibafasha kwiga imyuga

Urubyiruko rw’umuryango wa Lotary mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rwo mu ihuriro ryitwa Rotaract, rwakusanyije inkunga y’ibikoresho byo kwiga imyuga byagenewe abangavu batewe inda mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Urubyiruko rwa Rotary Club rwahuriye i Rubavu
Urubyiruko rwa Rotary Club rwahuriye i Rubavu

Iradukunda wavuye mu gihugu cy’u Burundi akaba ayoboye urubyiruko rwa Rotary Club ruzwi nka Rotaract, ruba mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko bahura rimwe mu mwaka bagakora ibikorwa bifasha urubyiruko, ariko 2024 bahisemo guhurira mu Rwanda bafasha ikigo cy’urubyiruko cya Rugerero cyigisha imyuga.

Iradukunda avuga ko nubwo urubyiruko rwa Rotary Club rusanzwe rukora ibikorwa biteza imbere umuryango mu bihugu bakomokamo, ngo bagira n’ibikorwa bihuza urubyiruko rw’Akarere kandi bishimiye kubikorera mu Rwanda, aho bashyize imbere kunga ubumwe no kubaka amahoro.

Agira ati “Twe dushyize imbere kunga ubumwe, gufatanya mu bikorwa bitwubaka tutagendeye ku mipaka, ahubwo tugafatanya mu kwiteza imbere no gukemura ibibazo bitwugarije.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kwemeza ko bazakorera mu Rwanda, hashatswe igikorwa bakora basanga bazagikorera mu Karere ka Rubavu, bakusanya ubushobozi bwo gufasha abangavu batewe inda.

Ati “Twizera ko bizabagirira akamaro mu myigire yabo, kandi nk’urubyiruko rwa Rotary Club twishimiye kugera mu Rwanda tugafatanya n’urubyiruko rwaho kubaka ibikorwa biteza imbere bagenzi bacu.”

Bahawe ibikoresho bitandukanye bijyanye n'imyuga barimo kwiga
Bahawe ibikoresho bitandukanye bijyanye n’imyuga barimo kwiga

Iradukunda avuga ko urubyiruko rwa Rotary Club rushyize imbere kunga ubumwe mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kurusha uko bibona mu mipaka y’ibihugu batuyemo.

Agira ati “Icyo twifuza ni uko niba uri Umunyarwanda ukabona Umurundi cyangwa umukongomani, ugomba kumubonamo umuntu kurusha uko umubonamo ikindi, icyo dusaba abayobozi bacu, bashyire imbere guhuza abaturage kurusha uko bafunga imipaka, ahubwo bashakire igisubizo mu biganiro kugira ngo imishinga y’abaturage idahagarara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko Rotary Club ifite imishinga itandukanye mu Karere ka Rubavu, kandi bateganya kuyongera kuko ihindura ubuzima bw’abahatuye.

Agira ati “Biciye muri Kivu Lake Club yatabaye abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu 2023, bagira uruhare mu gutera ibiti no kugeza amazi yo kuvomera imyaka ku baturage kandi iyi mikoranire izatuma twinjira mu yindi mishanga iteza imbere abaturage bacu.”

Mihigo Félix ukuriye urubyiruko rwa Rotary mu Rwanda rwitwa React Rwanda, avuga ko bahisemo kuza mu Karere ka Rubavu kuko basanze hari ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bakava mu mashuri bakagira ubuzima bubi.

Agira ati “ibi byatumye dutangira gushaka igisubizo cy’uko babona imibereho myiza, binyuze mu myuga biga tubagenera ibikoresho kandi twizera ko izabagirira akamaro.”

Umuhoza Francine watewe inda ku myaka 17 wiga mu kigo cy’urubyiruko cya Rugerero, avuga ko yishimiye ibikoresho yashyikirijwe.

Ati “Nabyakiriye neza, kuko nk’umukobwa wabyaye mfite imyaka 17, sinasubiye mu ishuri, ariko Leta yanzanye hano Rugerero kwiga imyuga, kuba tubonye ibikoresho twigiraho bizatuma twiga neza, turangize dukora neza ibyo twize.”

Umuhoza avuga ko n’ubwo uwamuteye inda yamutereranye, ngo amasomo y’imyuga izamufasha gutegura ahazaza he n’umwana we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza uryorubyiruko rugomba gufataneza ibyobikoresho kugirango nabobiteze imbere

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka