Rubavu: Abagore 300 bahawe igishoro kizabafasha kwiteza imbere

Abagore 300 bakora ubucuruzi buciriritse n’ibindi bikorwa bibateza imbere, bashyikirijwe igishoro cya Miliyoni 50 n’ibihumbi 700Frw azabafasha mu mirimo bakora.

Ubwo abo bagore bashyikirizwaga sheki y'ayo mafaranga
Ubwo abo bagore bashyikirizwaga sheki y’ayo mafaranga

Abagore bo mu Karere ka Rubavu bayahawe mu gihe bizizhiza Umunsi Mpuzamahanaga w’Umugore, usanzwe wizihizwa tariki 8 Werurwe, ariko abo mu Karere ka Rubavu bawizihije tariki 21 Werurwe 2024.

Ni amafaranga yagenewe amatsinda 21 y’abagore bakora ubucuruzi butandukanye, hamwe n’abandi 150 bakora ubucuruzi buciriritse, akazabafasha kongera igishoro cy’ibyo bakora, akaba yaratanzwe na Caritas Rwanda, nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’akokarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, avuga ko mu myaka 30, umugore yakoze ibikorwa bikomeye mu Rwanda, afasha Igihugu kwiyubaka.

Agira ati “Mu myaka 30, umugore yakoze ibikomeye mu iterambere ry’Igihugu, abagore bagize uruhare mu kubohora Igihugu, abagore bagize uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza kandi n’ubu urugamba barukomeyeho. Ubu bakora ibyo kera batari bamenyereweho nko kugurutsa indege n’ibyogajuru, kandi umugore akomeje kugaragaza ko ashoboye.”

Bizihije Umunsi w'Abagore
Bizihije Umunsi w’Abagore

Yungamo ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange, mu kumufasha kugera ku ntego ze.

Uretse abagore 300 bahawe igishoro cyo kwiteza imbere, hari abahawe ibikoresho byo mu rugo, abandi bahabwa aho kuba, ibintu bavuga ko bigiye guhindura imibereho yabo.

Nyirarukiko Zibiya ufite imyaka 50 wahawe matola n’ibikoresho byo mu rugo, avuga ko aribwo agiye kuryama kuri matola kuva yabaho, ashima Perezida Kagame ukomeje guteza imbere umugore.

Agira ati “Ndishimye kandi ndashimira Perezida Kagame, we utuzirikana akatwoherereza ubufasha. Nari mbayeho nabi, ntafite aho kuba none bampaye inzu, bampaye ibikoresho byo mu rugo ndetse bongeraho na matola, ngiye kubaho neza harakabaho Kagame.”

Hari abahawe ibikoresho byo mu rugo
Hari abahawe ibikoresho byo mu rugo

Nyirarukiko avuga ko yari asanzwe acumbikiwe mu nzu z’abandi, ndetse akaryama ku bishogori, ariko umunsi w’umugore umuhinduriye ubuzima.

Umugore wo mu Karere ka Rubavu, ashimirwa uruhare yagize mu bikorwa biteza imbere Umunyarwanda, haba mu bucuruzi, imibereho myiza, ikoranabuhanga, uburezi n’umutekano, icyakora asabwa gukomeza inzira y’iterambere, kugira isuku, guteza imbere uburere bw’abana no kubungabunga umutekano.

Yishimiye ko agiye kuryama kuri matola
Yishimiye ko agiye kuryama kuri matola
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka