RRA yashyikirije MIDIMAR ibiribwa yafashe bigenewe impunzi

Ubuyobozi bw’ikigo cy’gihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), tariki 29/10/2013, bwashyikirije minisiteri y’impunzi n’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) ibiribwa byafashwe byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu kandi biri gucuruzwa nyamara bigenerwa impunzi ku buntu.

Drocella Mukashyaka, komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, avuga ko ubusanzwe iyo iki kigo gifashe ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu, bisabwa kwishyura amahoro ya gasutamo ndetse hakajyaho n’ibihano by’uko byinjiye nka magendu, nyirabyo atashobora kwishyura bigatezwa cyamunara ngo byiyishyure. Gusa ngo kuri ibi biribwa siko byagombaga kugenda.

Mukashyaka Drocella ku ruhande rwa RRA na Iribagiza Jolly ku ruhande rwa MIDIMAR bamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya ibi biribwa.
Mukashyaka Drocella ku ruhande rwa RRA na Iribagiza Jolly ku ruhande rwa MIDIMAR bamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya ibi biribwa.

Ati: “Ibingibi twasanze mu by’ukuri ari ibiribwa biba byatanzwe mu buryo bw’imfashanyo, bigenewe impunzi ndetse byanditseko ko bitemerewe gucuruzwa ibi rero byatumye tubifata aho kugirango tube twabiteza cyamunara nk’uko ubusanzwe bikorwa duhamagara minisiteri ishinzwe gucyura impunzi kugirango bisubizwe mu mpunzi aho byavuye”.

Iribagiza Jolly, ushinzwe gukusanya inkunga muri MIDIMAR, yavuze ko ibiribwa bashyikirijwe babigenera impunzi zikigera mu Rwanda, cyane cyane iziri mu nkambi ya Kiyanzi, hagira ibisaguka bikazahabwa n’izindi mpunzi.

Ibi biribwa wasangaga byanditseho ko bitagomba kugurishwa.
Ibi biribwa wasangaga byanditseho ko bitagomba kugurishwa.

Avuga kandi ko bashimye RRA ku gikorwa cyiza cyo kubagenera ibiba byafashwe nyamara byaragenewe impunzi, yongeraho ko ubu bufatanye bukwiye gukomeza kugirango n’uyu muco mubi wo kunyereza iby’abari mu makuba wacika.

Ibiribwa byashyikirijwe MIDIMAR ni ifu y’ibigori izwi nka pate jaune iri mu mifuka 132 ingana na toni 3 n’ibiro 300, ndetse n’ifu ya sosoma iri mu mifuka 35 ingana n’ibiro 875, byose byafashwe biva mu bihugu bya Congo na Uganda, byinjirira mu karere ka Musanze, ari naho iki gikorwa cyo kubigenera impunzi cyabereye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka