RNRA iraburira abatariyandikishaho ubutaka

Ikigo giteza imbere umutungo kamere (RNRA) kiraburira abazi ko bafite ubutaka nyamara batarabushakira icyangombwa gitangwa n’inzego zibishinzwe, ko ubwo butaka atari ubwabo. Barasabwa kubwakira ibyangombwa kugira ngo Leta ibike amakuru ajyanye n’igihe, mu rwego rwo kugira isura nziza mu mahanga y’uko u Rwanda ari ahantu ho gukorera ubucuruzi.

Mu kiganiro abayobozi muri RNRA bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 09/7/2014, bavuze ko amakuru begeranyije mu cyumweru cyahariwe ubutaka, agaragaza ko ibibanza n’amasambu birenga miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu, bitarakorerwa ihererekanya hagati y’ababiguze na ba nyirabyo cyangwa abatarabifatira ibyangombwa bya burundu.

Ibi ngo biraterwa no kubura amakuru kwa benshi, ubuke bwa ba noteri, kuba ku karere bajya gukora ihererekanya ry’ubutaka ari kure, kuba hari abavuga ko amafaranga ibihumbi 27 RwF yo gukora ihererekanya arenze ubushobozi bwabo, ndetse no kuba hari amakuru atari yarasobanutse neza kugira ngo ubutaka buhabwe ba nyirabwo, nk’uko RNRA ibisobanura.

Abayobozi mu kigo cya RNRA, mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru.
Abayobozi mu kigo cya RNRA, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru.

“Mu minsi mike buri murenge uzaba ufite noteri; inyigo isobanura neza ibyo gutanga ubutaka buri mu bishanga n’ubwo mu midugudu yararangiye; ndetse hakazanakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo ikiguzi cyo guhererekanya ubutaka kigabanuke”, nk’uko Umubitsi wungirije w’impapurompamo z’ubutaka mu Majyaruguru, Damascene Munyangaju yabyijeje.

Mu kwandika ubutaka no gushaka ko ba nyirabwo babutunga mu buryo bwanditse bakabubyaza umusaruro, ikigo cya RNRA ngo kirifuza ko u Rwanda rwaguma ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku wa munani ku rwego rw’isi, mu korohereza ishoramari.

Munyangaju akangururira abaturage batanze amakuru ahagije mu gusubiramo ibarura ry’ibibanza n’amasambu, kwihutira kujya gufata ibyangombwa by’ubutaka bwabo ku biro by’utugari.

Abakozi ba RNRA n'abanyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki 09/07/2014.
Abakozi ba RNRA n’abanyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki 09/07/2014.

RNRA ishima ko hari uturere turimo Kamonyi, Huye, Nyanza turi imbere mu gufata ibyangombwa, ariko ko hari ahandi bataragera ku kigero cyo hejuru, ku buryo ngo abakozi ba RNRA bagiye gufatanya na ba noteri mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku batarabihabwa.

Icyo kigo cyamenyesheje ko ubutaka buri mu midugudu burimo guhabwa abubakiwemo amazu; bukaba bwaravuye ku gucungwa na Leta.

RNRA ivuga kandi ko uretse ubutaka bwagenewe guhingwaho ngo budashobora kugabanywamo iyo butarenga hegitari imwe, ubundi bushobora gukurwaho igihande, banyirabwo bakakigurisha cyangwa bakagiha abandi bantu.

Abakozi ba RNRA ngo bagiye gukora umwiherero w’icyumweru wo kuzafatiramo ingamba z’uburyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka byakwihutishwa, ku buryo mu mwaka utaha Leta izaba ifite amakuru yemeza ko buri kibanza cyangwa isambu bifite ba nyirabyo kandi bibyazwa umusaruro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasaba ko RNRA yavugurura imikorere.Ikajya yihutisha serivisi zayo.Usanga abantu benshi basiragira cyane bitewe ni uko usanga abakozi bayo bahuzagurika,uguhaye info.uyu munsi,wasanga hari undi akakubwira ibindi.Ni ihugura abakozi bayo bajye bagira imvugo imwe.Murakoze kandi tubashimiye ku byo mwagezeho.

josee yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka